Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Huye:Gahunda yo guhuza ubutaka yaciye ubujura bw’imyaka mu mirima

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 20, 2017

Abaturage bo mu Karere ka Huye mu mirenge ya Rusatira na Kinazi, bahamya ko guhingira hamwe ibihingwa byatoranyijwe bihingwa ku buso bugari, byaciye ubujura bw’imyaka mu mirima.

Aba baturage bavuze ibi ubwo bari muri gahunda yo kwamagana ubukene, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ubukene, ubwo batangaga ubuhamya ku bufatanye bw’abantu no ku gukorera hamwe nk’uburyo bwo kwikura mu bukene.

Bagaragaje ko gahunda yo gutoranya igihigwa runaka kigahingwa ahantu hakibereye kandi kigahingwa n’umubare munini w’abantu, ngo bifasha mu buryo bunyuranye, kuko byoroshya uburyo bwo guhinga, gusarura no guhunika, ariko muri rusange ngo bikanatanga umutekano w’ibihingwa mu mirima.

Mukandekezi Feleniane, ukomoka mu Murenge wa Kinazi mu kagari ka Byinza mu Mudugudu wa Gakoni, avuga ko gukorera hamwe byongereye umwete, bituma umusaruro nawo wiyongera ndetse n’abajura basibirwa amayira.

Yagize ati “Icya mbere nishimira ni uko iyo dufatanyije bidutera umwete wo gukora ariko na cya kintu cyo gukorera hamwe tugahinga igihingwa kimwe, bituma no kwibwa cyangwa ubujura bwiba imyaka bugabanuka.”

Mukandekezi agaragaza ko gukorera hamwe kandi byongera urukundo mu baturage, ati “Urugero nk’igihingwa k’ibigori iyo bizwi ko abantu bahinze ibigori nko mu gace rukana no kubirindira umutekano biroroha, kandi umuntu atinya kujyamo kuko azi ko ibyo bigori ari iby’abantu benshi.”

Ku rundi ruhande anavuga ko byorohereza abarara amarondo kumenya aho bakwiye guhoza ijisho, bityo akavuga ko ibyo byose bituruka kuri gahunda nziza batojwe na Leta, yo gukorera hamwe, aho abaturage baba bashyize hamwe imbaraga.

Mukankomeje Marie Louise, na we avuga ko imyaka yahingiwe rimwe yerera rimwe, bityo bikanafasha mu buryo bwo kurindira imyaka ikera neza, icyo gihe no kuzigama imbuto biroroha.

Ati “Ku bikorera mu makoperative byo ni akarusho kuko tuhungukira uburyo bwo guhinga neza, kuko umenya igihe gikwiye cyo kubagara, ukamenya igihe cyo gufumbira n’uburyo bwiza bwo gufumbira kuko muba mwanahuje ubumenyi, ariko tunakoresha uburinzi tukumvikana igihe buri wese azakorera, bityo ubujura bukagenda bucika mu mirima y’amakoperative.”

Gahunda yo guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe kiberanye n’ubutaka bw’ahantu runaka, ni imwe muri gahunda Leta yashyizeho hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi, ikaba yaratanze umusaruro mu turere dutandukanye, aho abaturage bavuye ku rwego rwo guhingira inda gusa, bakagera ku rwego rwo gusagurira amasoko bakinjiza amafaranga atubutse, nk’uko babitangamo ubuhamya.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL