Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Huye:Barakangurirwa kugira umuco guhererekanya amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 11, 2017

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ikomeje ubukangurambaga bugamije gukangurira abanyarwanda by’umwihariko abikorera, kugira umuco wo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uwace Peace, Umuyobozi w’ishami ryo kubungabunga ubusugire bw’ibigo by’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko kwifashisha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga bizafasha mu kwihutisha ubucuruzi ndetse bikanafasha no kubungabunga umutekano w’amafaranga yabo.

Uwase Peace, Umuyobozi wo w’ ishami ryo kubungabunga ubusugire bw’ibigo by’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda (Foto Nshimiyimana E)

Yabigarutseho mu kiganiro BNR yahaye abikorera bo mu Karere ka Huye, Nyaruguru Gisagara na Nyamagabe, ahakomerejwe ubu bukangurambaga bwatangijwe mu kwezi gushize.

Yagize ati “Ni gahunda yo gukangurira abikorera hirya no hino mu gihugu bakagira umuco wo kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura no kwishyurwa.”

Avuga ko mu gihe abikorera bagize umuco wo gukoresha imashini zibara amafaranga ndetse bakagira n’umuco wo kwishyura no kwishyurwa bifashishije amafaranga bafite kuri banki hifashishijwe telefoni, ndetse bakanabitoza abakiriya, byafasha mu koroshya ubucuruzi.

Yagize ati “Aho koherereza amafaranga kuri telefoni ngo uyabonye abanze kuyabikuza kugira ngo ayakoreshe, dushishikariza abantu ko bajya bayajyana n’ubundi bakifashisha telefoni bishyura mu maduka ibyo bakeneye mbese kugendana amafaranga mu ntoki bicike.”

Avuga kandi ko ibi bizafasha impande zose yaba abacuruza cyangwa abaguzi, kuko bituma umuntu adatakaza amafaranga cyangwa umwanya wo kujya kubikuza.

Ati “Kubona umuntu ajya kurangura avuye ino ajya i Kigali akajyana igikapu cy’amafaranga ashobora no kuyibwa, ariko kandi utirengagije n’ubundi amafaranga acibwa abikuza ngo ayanyane.”

Ku kijyanye no kuba hari amafaranga abahererekanya bacibwa, avuga ko barimo babiganira n’ababigiramo uruhare bose kugira ngo ikiguzi kigabanuke, ariko ngo no mu gihe kitaragabanuka abantu bagize uyu muco nta cyo baba bahomba ugereranyije n’umwanya utakara mu gihe umuntu afata umwanya n’urugendo ajya kubikuza amafaranga, ndetse n’ubundi agacibwa ayo kubikuza.

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro, bavuga ko banyuzwe na byo kuko ngo n’ubundi mu gihe umuntu afite amafaranga kuri konti akoresha telefoni mu kuyahererekanya babona nta kibazo kirimo anabikoze yishyura.

Bimenyimana Jean Paul, umwe mu bacuruzi bitabiriye ibi biganiro, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Ikibazo ni imyumvire itarazamuka ariko ibyo bavuga ni byo ariko ikiruta ibindi ni uko guhererekanya amafaranga hifashijwe ikoranabuhanga bitanga umutekano usesuye w’amafaranga, ni umuco rero uzakomeza kugenda uzamuka uhereye ku bamenyereye kwifashisha ikoranabuhanga.”

NSHIMIYIMANA EMMANUEL