Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Huye:Abanyamadini bafite ibigo by’amashuri basabwe guteza imbere ireme ry’uburezi

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya Mar 2, 2018

Abanyamadini bafite ibigo by’amashuri ku nzego zitandukanye, bibukijwe ko bakwiye gushyira imbaraga mu buryo bushya bw’imyigishirize, bufasha abigishwa kugira uruhare mu myigire yabo, bikazamura ireme ry’uburezi.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kuzamura ireme ry’uburezi (Foto Nshimiyimana E)

Ni ubutumwa bwagarutsweho n’umuyobozi wa kaminuza y’abaporotesitanti y’i Huye (PIASS) Rev. Prof Elysée Musemakweli, ubwo hatangizwaga ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo ajyanye no kongera ireme ry’uburezi, mu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye ba za kaminuza zishingiye ku madini.

Ikiciro cya gatatu cya kaminuza cyatangijwe ni porogaramu igamije kuzamura ireme ry’uburezi, ikaba yoherezwamo bamwe mu barezi b’iri shuri bakigana n’abandi bo muri za kaminuza z’abaporoso zo mu bihugu 4 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho igihe kimwe bakiga mu Budage ikindi bakigira i Huye, aho baba biga ibijyanye n’uburezi bufite ireme.

Prof. Musemakweli avuga ko nk’uko gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu ya 1 n’iya 2 bishyira imbere uburezi kuri bose, abafite uburezi mu nshingano nabo bakwiye kongeramo imbaraga kuko uburezi ari ishingiro ry’iterambere.

Ati:”Ni aho rero natwe turi gushyira imbaraga mu ireme ry’ uburezi haba mu mashuri abanza, haba mu mashuri yisumbuye ndetse n’amashuri makuru.”

Kimwe mu byo avuga ko bizazamura ireme ry’uburezi kandi avuga ko bikwiye kubahirizwa, ni ikintu cyo guha umwanya munini abigishwa hagamijwe kubaha umwanya ngo nabo bashobore kugira ibyo bivumburira.

Ati:”Uwiga ahabwe umwanya uhagije avuge, asome, mbese igihe kinini gihabwe uwiga ‘participatory approach’  ibyo umunyeshuri abwirwa biba bike ibyo akora bikaba byinshi, bikamusaba ubushakashatsi, bikamusaba gusobanura ibyo akora, abarimu bo bakamukurikirana bagenzura ibyo akora n’uko abikora.

Icyo twifuza ni uko abize ubu buryo, abo twohereza kwiga hanze baturuka mu matorero atandukanye, twifuza ko bagenda babishyira mu bikorwa kugira ngo bitange umusaruro, kandi aho bari bakagira icyo bahindura mu burezi, twifuza ko amatorero ni imiryango iri mu burezi twafatanya tukabereka aho iyi gahunda itugejeje hanyuma tugafatanya kugira ngo bigere no ku bandi benshi.”

Yibukije abatangiye kwiga iki kiciro cya gatatu ko bakwiye gukomeza kuzirikana ko kwiga muri iki gihe bikwiye kuba bijyana n’ibikorwa, ibyo umuntu yize bikamuviramo ubushobozi hakagira igihinduka mu mikorere yabo no mu burezi basanzwe batanga.

Bamwe mu barimu bize iyi porogaramu bakanayirangiza, bahamya ko yabongereye ubushobozi mu buryo bw’imikorere yabo, nk’uko bigarukwaho na Niyibizi Emmanuel, umwe mu bayirangije.

Yagize ati “Ikiza k’iyi porogaramu ni uko batakwigisha umuntu ngo uzakore ibi mu magambo ahubwo bakwigisha kubikoresha umuntu kuruta kubimubwira bukaba ari bwo buryo bwo gukoresha wigisha.”

Avuga ko porogaramu yigwa ubwayo igaruka ku ireme ry’uburezi no kureba muri rusange icyakorwa ngo iryo reme rirusheho kuzamuka.

Ati “Porogaramu ubwayo irebana n’ireme ry’uburezi nuko ryatezwa imbere, ariko ntubyigishwa mu magambo gusa ahubwo banagufasha gushyira mu bikorwa ibyo uvuga, ugomba gufata umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo wiga.”