Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Huye:Abajyanama b’ubuzima barishimira iterambere bakesha guhuza imbaraga

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya 10-08-2018 saa 08:50:48

Abagize Koperative Turengere ubuzima Sovu y’abajyanama b’ubuzima bo mu tugari n’imidugudu bigize Umurenge wa Huye mu Karere ka Huye, barishimira ko bamaze kugera kuri byinshi babikesha gukorera hamwe, ndetse bakemeza ko ubumenyi bungutse bunagira akamaro mu guteza imbere ibikorwa by’imiryango yabo bwite.

Bamwe mu bagize koperative y’abajyanama b’ubuzima berekana ibyo bagezeho (Foto Nshimiyimana E)

Ni koperative igizwe n’abanyamuryango 135 bafatanya ibikorwa by’ubuhinzi bw’urutoki ndetse n’ubworozi bw’amatungo magufi arimo ingurube n’inkwavu, ibikorwa bavuga ko byagiye byiyongera bivuye ku mahugurwa bagiye bahabwa ari yo bavuga ko na yo abafatiye runini ku iterambere ry’ingo zabo.

Umuyobozi wungirije w’iyi koperative, Niyongana Moise, avuga ko uyu munsi imitungo yabo igizwe n’inzu n’urutoki ibarirwa mu gaciro ka miliyoni 30.

Yagize ati: “Kwishyira hamwe byatugejeje kuri byinshi kuba dukorana kandi tunakora umwuga umwe wo kwita ku buzima bituma twungurana ubumenyi mu byo dukora, ndetse bikanatuma tubona amahugurwa menshi ku buryo adufasha mu iterambere ry’ibyo dukora muri koperative kandi bikanatuma dutera imbere no mu bikorwa twikorera mu miryango yacu”.

Yakomeje agira ati: “Nk’abantu dusanzwe turi mu buhinzi bituma tugenda duhura n’abagoronome bakadufasha, ubumenyi tubonye natwe tukabuzana mu mirima yacu, kuko nk’abajyanama b’ubuzima ubusanzwe turi abahinzi n’aborozi, kandi tugira n’amatungo tuzi uko akwiye gufatwa neza, iyo mbyigiye muri koperative mbikurayo nkabizana iwange”.

Avuga ko kuba muri koperative byatumye bamenya uburyo bwiza bwo guhinga no korora, ati : “Bituma umuntu amenya ati ese ubuhinzi nk’ubu nabukora nte? Itungo nk’iri naryorora nte? ibyo byose ni inyungu dukuramo kandi biva mu mahugurwa tutaba twaguze”.

Ku rundi ruhande kandi Niyongana avuga ko nk’abajyanama b’ubuzima banafite inshingano yo kwita ku bandi, babasangiza ubumenyi bungutse kugira ngo na bo babashe kwiteza imbere.

Yagize ati: “Usibye natwe koperative  n’abaturanyi bacu yabagiriye umumaro kuko dufite abakozi b’abaturanyi bacu batari abanyamuryango urumva na bo ni inyungu bagize”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko iki gikorwa cy’abajyanama ari igikorwa k’ingirakamaro gihuye n’inshingano zabo zo kwita ku buzima.

Yagize ati : “Tubashimira akazi kanini bakora kandi nyuma y’uko bafashe abaturage natwe tubakangurira kwishyira hamwe no kugerageza kwiteza imbere kandi kugeza uyu munsi bafite ubuhinzi, bafite ubworozi kandi byose bigenda neza”.

Sebutege kandi avuga ko nk’ubuyobozi bw’akarere bufite gahunda yo kongera kwicarana n’abajyanama b’ubuzima bakaganira hagamijwe kurebwa icyo ubuyobozi bwabateramo inkunga.

Koperative Turengere ubuzima Sovu yatangiye mu mwaka wa 2007 iza kubona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2010.

Umwanditsi:

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.