Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Huye: Uturima tw’igikoni twatumye baca ukubiri n’imirire mibi

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Apr 4, 2018

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye baratangaza ko bishimira gahunda yo guhinga imirima y’imboga zo mu gikoni, kuko byabaviriyemo gusezerera burundu imirire mibi. Aba baturage bavuga ko bashishikariza n’abandi guhinga imboga.

Akarima k’Igikoni katumye baca ukubiri n’imirire mibi ( Ifoto R James )

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Karama na  Ruhashya, bavuga ko mbere batarakangurirwa guhinga imboga binyuze mu kitwa akarima k’igikoni, baryaga imboga rimwe na rimwe na bwo bazihashye ku isoko. Ariko ngo nyuma yo kwigishwa bagasobanukirwa n’akamaro ko kurya imboga kandi bakazihinga, batangaza ko byabagiriye akamaro cyane.

Uwimana Marta, umwe mu bubatse akarima k’igikoni watangiye kugasarura kuva kera, ahamya ko amaze kubona ibyiza byako. Avuga ko byamukuyeho guhora ajya mu isoko guhaha imboga buri munsi, kandi ngo byamutwaraga amafaranga menshi. Ahamya ko bitamworoheraga kubona amafaranga ya buri munsi yo kugura imboga.

Si we gusa, kuko na bagenzi be b’abaturanyi  bavuga ko kugira uturima tw’igikoni byabongereye amahirwe yo guhorana indyo yuzuye, bagasezerera imirire mibi mu miryango yabo.  Bavuga ko ubu basigaye bagaburira abana babo indyo yuzuye, ngo kuko imboga bazihorana basaruye mu turima tw’igikoni.

Aba baturage bagira inama n’abandi kugira umuco wo kugira  uturima tw’igikoni, ndetse n’abatwubatse bagahora batubungabunga, ngo imboga ziteyemo zasaza bagatera izindi.

Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ko mu bukangurambaga bwa buri munsi, bakangurira abaturage kwihaza mu biribwa, bagahinga imboga n’imbuto mu rwego rwo kurandura imirire mibi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye kandi buvuga ko butanga inka ku miryango ikennye binyuze muri gahunda ya Girinka, kugira ngo iyo miryango izabone amata yo kubunganira mu kubona indyo yuzuye.