Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Huye: U Rwanda rwegukanye imidari 5 ku munsi wa kabiri w’imikino y’urubyiruko

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 4, 2019

U Rwanda rwegukanye imidari 5 ku munsi wa kabiri w’imikino  y’urubyiruko mu karere ka 5 “ANOCA Zone  5  Youth Games 2019”  ikomeje kubera mu karere ka Huye.

Tariki 04 Mata 2019 imikino yari yakomeje aho mu mukino wo gusiganwa ku magare hakinwe gusiganwa n’isaha bakareba ibihe byakoreshejwe nk’ikipe “Team Time Trial”.

Mu ngimbi, ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Uhiriwe Byiza Renus, Habimana Jean Eric, Muhoza Eric na Nsabimana Jean Baptiste yegukanye umudari wa zahabu  aho mu ntera ya kilometero 16,2 bakoresheje iminota 25 n’amasegonda 55. Ku mwanya wa kabiri haje u Burundi (30’31”) naho ku mwanya wa 3 haza Uganda (33’07”).

Mu bangavu, ikipe y’u Rwanda  yari igizwe na Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nzayisenga Valentine  na Ishimwe Diane yasoreje ku mwanya wa 2 yegukana umudarai wa Feza  aho bakoresheje iminota 32 n’amasegonda 39, ikipe ya Eritrea yegukanye umwanya wa mbere (31’55”) naho u Burundi bwegukana umwanya wa 3 (39’03”).

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda mu ngimbi n’abangavu ubwo bari bamaze kwambikwa imidari

Indi midari 3 yegukanwe n’abakinnyi ba Teakwondo aho Umurerwa Nadege mu bangavu  yegukanye umudari wa Zahabu mu kiciro cy’abafite ibiro biri munsi ya 63. Yakurikiwe na Abouchdak Yasmine (France) na   Aya Mohamed Mahmoud Shehata (Misiri).

Mu bafite ibiro biri munsi ya 48 mu ngimbi , Iradukunda Mucyo Ivan yegukanye umudari wa Feza akurikiye Alaphilippe Souleyman (France) naho ku mwanya wa 3 haza  Morowan Elsayed (Misiri)   na Charles Odhiambo (Kenya).

Mu barengeje ibiro 73, Niyomukiza Edison yegukanye umudari w’umuringa inyuma ya  Panyasiri Phongsavanh (France) wegukanye umwanya wa mbere na Collins Muneneahmed (Misiri) wegukanye umwanya wa 3.

Nyuma y’umunsi wa 2, u Rwanda rumaze kwegukana imidari 6 muri rusange irimo  2 ya zahabu, 2 ya Feza n’indi 2 y’umuringa.

Imikino irakomeje

Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2019 imikino irakomeza aho mu magare  hakinwa gusiganwa n’isaha hakarebwa ibihe byakoreshejwe ku bakinnyi ku giti cyabo “Individual Time Trial”.

Mu byiciro byombi barasiganwa intera ya kilometero 16, 2. Ikipe y’u Rwanda mu ngimbi harakina Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric naho mu bangavu  harakina Ingabire Diane na Nzayisenga Valentine.

Muri Taekwondo naho barakina mu bindi byiciro bitandukanye hakurikijwe ibiro.

Muri Beach Volleyball  harakinwa imikino ya ½ aho mu ngimbi , ikipe y’u Rwanda A (Ndahayo Dieu Est La  na Ngabo Rwamuhizi Romeo ) igomba guhura na Kenya naho Rwanda B (Masabo Bernard   na Gisubizo Merci) bakine na  Misiri.  Mu bangavu, ikipe y’u Rwanda A (Musabyimana Penelope na Kayitesi Clementine) irahura na Rwanda B (Ingabire Hycente na Uwiringiyimana Albertine) naho undi mukino uhuze Uganda na Misiri.

Ikipe zitsinda zigomba guhita zikina umukino wa nyuma naho izitsinzwe zigahatanira umwanya wa 3.

Muri Basketball ya 3, muri ½ mu ngimbi, ikipe y’u Rwanda irahura na Uganda naho Tanzania ikine na Misiri. Mu bangavu, ikipe y’u Rwanda irahura na Sudani y’Epfo naho Uganda ikine na Misiri. Ikipe zitsinda zigomba guhita zikina umukino wa nyuma naho izitsinzwe zigahatanira umwanya wa 3.

Ikipe y’u Rwanda mu ngimbi yegukanye umudari wa zahabu

Abakinnyi b’u Rwanda bose ubwo bari bamaze kwambikwa umudari

Ikipe y’u Rwanda mu ngimbi mbere yo gukina

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda mu byiciro byombi, Byukusenge Nathan

Ikipe y’u Rwanda mu bangavu mbere yo guhaguruka

Mu kiciro cy’abangavu ubwo bari bamaze kwambikwa imidari

Abakinnyi b’u Rwanda bangavu ibyishimo byari byose

Ikipe ya Eritrea mu bangavu yegukanye umwanya wa mbere