Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Huye: Mbere y’uko imikino y’urubyiruko  isozwa, u Rwanda rumaze  kwegukana imidari 19

Yanditswe na BUGINGO  FIDELE

Ku ya Apr 5, 2019

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2019 ni bwo hasozwa imikino y’urubyiruko rwo karere ka 5 “ANOCA Zone 5 Youth Games 2019”. Muri iyi mikino irimo kubera mu Karere ka Huye, u Rwanda rumaze kwegukana imidari 19 mu mikino itandukanye.

Ku munsi wa gatatu w’iyi mikino, tariki 05 Mata 2019 habonetse imidari 13 yaje yiyongera  kuri 6 yabonetse ku munsi wa mbere n’uwa kabiri w’iyi mikino yahuje abari munsi y’imyaka 18 baturutse mu bihugu 12.

Mu magare,  hakinwe gusiganwa  n’isaha  hakarebwa ibihe byakoreshejwe ku bakinnyi ku giti cyabo “Individual Time Trial”. Mu ngimbi, u Rwanda rwegukanye imidari ibiri  aho Habimana Jean Eric  yegukanye umudari wa Feza nyuma yo kuza ari uwa kabiri aho mu ntera ya kilometero 16,2 yakoresheje  iminota 25 n’amasegomda 52, Uhiriwe yegukanye umudari w’umuringa aho yasoreje ku mwanya wa 3 (26’11) naho umudari wa zahabu wegukanwa na Misgun Netkel wo muri Eritrea (25’47”).

Habimana Jean Eric (ibumoso), Misgun Netkel (hagati) na Uhiriwe Byiza Renus (iburyo) ubwo bari bamaze kwambikwa imidari

Bagaragaza ibyishimo

Mu bangavu, Yordanos Russon  wo muri Eritrea yegukanye umudari wa zahabu (31’44”) akurikirwa na  Nzayisenga Valentine (31’59”) wegukanye umudari wa Feza naho Donait Tsegay (Eritrea) yegukana umudari w’umuringa (32’29”) akaba yararushije gusa isegonda rimwe Ingabire Diane wasoreje ku mwanya wa 4 (32’30”).

Nzayisenga Valentine wegukanye umudari wa Feza

Uhereye iburyo, Nzayisenga Valentine, Yordanos Russon (hagati) na Donait Tsegay bamaze kwambikwa imidari

 Muri Beach Volleyball, Rwanda  A mu bangavu  yegukanye umudari wa zahabu itsinze Misiri amaseti 2-0 (21-16 na 21-13). Rwanda B yegukanye umudari w’umuringa nyuma yo gutsinda Uganda amaseti 2-1 mu guhatanira umwanya wa 3.

Mu ngimbi, Kenya yegukanye umudari wa zahabu itsinze Misiri amaseti 2-0 (21-18 na 21-16). Rwanda A yegukanye umudari w’umuringa itsinze Rwanda B amaseti 2-1.

Ikipe ya Rwanda A mu bangavu (hagati) igizwe Musabyimana na Ingabire yegukanye umudari wa zahabu

Mu ngimbi, Kenya yegukanye umudari wa zahabu, Rwanda A (Rwamuhizi na Ndahayo) begukana umudari w’umuringa

Abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu bangavu bari kumwe b’abatoza babo

Bagaragazaga ibyishimo ku maso

Mu mukino wa Basketball ya 3, ikipe y’u Rwanda mu bangavu yegukanye umudari wa zahabu itsinze Misiri 19-11 naho ikipe y’u Rwanda mu ngimbi yegukana umudari wa Feza nyuma yo gutsindwa na Misiri 16-12.

Ikipe y’u Rwanda mu bangavu yegukanye umwanya wa mbere itsinze Misiri

Ubwo bari bamaze gushyikirizwa imidari n’igikombe

Ikipe y’ingimbi yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na Misiri

Ikipe y’ingimbi yegukanye umwanya wa kabiri

Abakinnyi bari kumwe n’umutoza wabo Mutokambali

Muri Taekwondo habonetsemo imidari 5

Mu bangavu, Ingabire Anita   yegukanye umudari w’umuringa mu kiciro  cy’abafite ibiro  biri munsi ya 44. Yaje inyuma ya  Donia Sadaldeen (Misiri)  wabaye uwa mbere,  Rehani Dalya (France) na  Iteriteka Aniella (Ikipe y’impunzi).

Mu bafite munsi y’ibiro 55, Umuhoza Adinette (Rwanda) yegukanye umudari wa Feza aza inyuma ya  Haddad Khalida(France)  wegukanye zahabu  ku mwanya wa 3 haza Mgeni Harun (Kenya) na Mbabazi Lady (Ikipe y’impunzi).

Mu barengeje ibiro 63, Tumukunde Emmanuella yegukanye umudari wa Feza atsinzwe na Yakoubova Karina (France) wegukanye zahabu naho Nada W. Gadallah (Misiri ) yegukana umudari w’umuringa.

Mu ngimbi, mu bari munsi y’ibiro 55, Onanga Herwan (France) yegukanye zahabu akurikirwa na  Byukusenge Eric (Rwanda)  wegukanye umudari wa Feza naho ku mwanya wa 3 haza Adhamatarekessam Eldimtwafik  (Misiri) na AbdalhAdil Ibrahim Khalid (Sudani).

Mu bari munsi y’ibiro 73, Bouthouyah Athman (France) yegukanye umudari wa zahabu , Marwan W Nosseir (Misiri) yegukana umudari wa Feza naho  Ntaganda Vincent yegukana umudari w’Umuringa hamwe na  Mohamed Hamza (Sudani).

Muri Taekwondo, ikipe y’u Bufaransa yegukanye umwanya wa mbere kuko yegukanye imidari myinshi (10) ikurikirwa na Misiri (9), u Rwanda ruza ku mwanya wa 3 n’imidari 8.

Alaphilippe Souleyman (France) ni we wabaye umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose mu ngimbi naho  Umurerwa Nadege aba uwitwaye neza mu bangavu.

Umurerwa Nadege mu bangavu wegukanye umudari wa Zahabu mu kiciro cy’abafite ibiro biri munsi ya 63

Muri rusange ikipe y’u Rwanda yabaye iya 3 inyuma y’u Bufaransa (1) na Misiri (2)

Ikipe y’u Bufaransa yegukanye umwanya wa mbere  kuko yegukanye  imidari myinshi (10)

Imikino irasozwa  haba  isiganwa ku magare

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Mata 2019 ubwo imikino iza kuba isozwa harakinwa isiganwa ryo mu muhanda “Road Race” aho abasiganwa bazenguruka mu mujyi wa Huye bavuye imbere y’imberabyombi-Sitade  bakagaruka bakerekeza kuri Kaminuza bagaruka. Mu kiciro k’ingimbi barazenguruka inshuro 10 (80,9 km) naho abangavu bazenguruke inshuro 7 (56,6 km).