“Huye Kundwa Kibondo”, gahunda yafasha u Rwanda kurandura imirire mibi

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 17-03-2021 saa 08:03:27

“Kurwanya imirire mibi bikwiye kubanzirizwa no kurwanya ikiyitera” nk’uko byemezwa na Soeur Uwanyirigira Solange uyobora Ikigo Nderabuzima cya Sovu cyatangirijwemo gahunda ya “Huye Kundwa Kibondo.”

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Soeur Uwanyirigira Solange, yasobanuye ko iyo gahunda yatekerejwe nk’igisubizo cyo kurandura imirire mibi uhereye ku muzi w’ikiyitera nyir’izina aho kuvura abana bagaragaje ibimenyetso.

Nubwo yatangiye ari iyo gufasha abaturage bo mu Murenge wa Huye gusa, umusaruro ufatika ukomoka ku mwihariko wayo watumye n’abandi benshi baza kuyigiraho.

Ikigo Nderabuzima cya Sovu cyagiye gihabwa ibihembo bitandukanye uhereye mu Nzego z’ibanze ukageza ku rwego rw’Igihugu aho n’utundi Turere twabonye inyungu yo kwigira kuri iyo gahunda.

Gahunda ya “Huye Kundwa Kibondo” yatangiye mu mwaka wa 2017, igihe mu Murenge wa Huye hagaragaraga abana benshi bari mu mirire mibi.

Sr. Uwanyirigira yavuze ko babanje kugira amatsiko yo kumenya icyaba gitera izamuka ridasanzwe ry’abana bari mu mirire mibi, basanga mu miryango yabo harangwamo ibibazo birimo ubwumvikane buke hagati y’abashakanye, abana bavutse ari impanga mu muryango utishoboye, abahugira mu guca inshuro bagatererana abana bakiri munsi y’imyaka ibiri, ababyeyi bonsa batazi ko batagira amashereka n’ibindi.

Ibyo bibazo byasanzwe mu miryango byiyongeraho iby’abakobwa bakibyarira iwabo inda zidateguwe bagahitamo gusigira abana ba nyirakuru no kudaha agaciro akamaro ko konsa no guha abana amata, gusaranganya umuryango wose ifu ya Shisha Kibondo yagenewe umwana, kudaha agaciro kuvuza umwana hakiri kare, n’imyumvire y’abagifata indwara ziterwa n’imirire mibi nk’amarozi.

Sr. Solange Uwanyirigira ateruye umwe mu bana bavuriwe ku Kigo Nderabuzima cya Sovu

Nyuma yo kubona ibyo bibazo biri mu muryango hafashwe gahunda yo guha ibitaro abana bari mu mirire mibi kugira ngo bitabweho by’umwihariko, hakagenda hafatwa itsinda ry’ababyeyi 10 n’abana babo bafite ibyo bibazo kugeza abafite icyo kibazo bose mu Murenge babahetuye.

Bakihagera batangiye gutekerwa indyo yuzuye, bahabwa amata n’abafite ubundi burwayi bubagwingiza bakabuvurwa.

Sr. Uwamariya yavuze ko mu gihe ababyeyi babaga bagaburira abana babo, wasangaga muri bo hari abararikiye ibyateguriwe abana bakabacura. Kuva icyo gihe ni bwo hatangiye gahunda yo kubanza kondora ababyeyi kuko ngo babiterwaga n’uko na bo bashonje.

Ibyo ngo byanagaragaje icyuho cy’urukundo hagati y’umwana n’umubyeyi, kuko umubyeyi utishimye adashobora no kwita ku mwana we. Nyuma yo kugaburirwa, gutozwa isuku y’ibyo barya n’iyo ku mubiri, ababyeyi batangiye no gutozwa uko bakunda abana babo.

Sr. Uwanyirigira yagize ati: “Twabikoze kugira ngo twiyegereze abo bana, dushobore kwigisha ababyeyi babo n’abo bana tubiteho ku buryo bw’umwihariko, kandi dushobora no kwigisha ababyeyi uko bakomeza kwita ku bana bageze iwabo. Twaje gusanga na nyina aba afite ikibazo, hariho abazaga bafite indwara y’agahinda, hari abafite ibibazo byihariye, bashonje ariko yamara igihe gito ukabona bishimiye abana babo.”

Muri uko kwita ku bana ni bwo hakozwe ubukangurambaga bwa gahunda y’Igi ry’Umwana mu bakozi bo ku bitaro buri wese akigomwa amafaranga y’u Rwanda 300 buri kwezi yagura nibura igi rimwe kugira ngo haboneke ibitunga abarwaye n’abarwaje imirire mibi.

Byarakomeje Inzego z’ibanze na zo zinjira muri iyo gahunda, biba ngombwa ko habaho no kubyara muri Batisimu abana bafite ibibazo by’imirire mibi kugira ngo buri wese akurikirane umwana we ku giti cye ndetse ajye agira n’ikintu amugenera uko abishoboye.

Umwe mu bababikila bo ku Kigo Nderabuzima cya Sovu yakira ibyo kurya byaguriwe abana barwariye imirire mibi

Ubufatanye bwatanze umusaruro wabereye benshi isomo

Ubwo bufatanye bwatanze umusaruro wahuruje uturere twagiye tureberaho, tugatangiza gahunda zifitanye isano n’iya “Huye Kundwa Kibondo.”

Urugero ni nk’Akarere ka Nyamagabe kahisemo gahunda y’Igi ry’Umwana kari gafite abarwaye imirire mibi 430 mu mwaka wa 2019, nyuma y’igihe gito hagakira abasaga 350.

Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Sovu buhamya ko imiryango y’abana bafite imirire mibi cyangwa bigeze kugira imirire mibi igira uruhare rukomeye mu igenamigambi no mu bikorwa byo kurwanya imirire mibi no kwiteza imbere mu ngo zabo, babifashijwemo n’Abajyanama b’Ubuzima.

Kuri ubu mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo bafata imirire mibi nk’izindi ndwara zose zijyana abana mu bitaro bakaba bashobora kumaramo nibura iminsi 12 bitabwaho by’umwihariko.

Mu gihe hari umwana ugaragaye mu ibara ry’umutuku, Abajyanama b’ubuzima bahita bamwohereza ku kigo nderabuzima kugira ngo yitabweho.

Ababyeyi bafite cyangwa bigeze kugira abana bafite imirire mibi bibumbiye mu mashyirahamwe muri buri kagari, abayahuriyemo bakaba bahura nibura rimwe mu cyumweru kandi buri wa Kabiri w’icyumweru hagakorwa inama rusange n’abarebwa n’ikibazo cy’imirire mibi.

Ababyeyi barwaje imirire mibi bajya babumbirwa mu mashyirahamwe bagahabwa imirima yo guhinga

Muri iyo gahunda, y’amashyirahamwe ahabwa imirima n’Umurenge ubigizemo uruhare, ndetse hagakurikiranwa Isuku yo mu ngo ku bufatanye bw’ikigo nderabuzima n’Abajyanama b’Ubuzima.

Urwo ruhurirane rw’ingamba zafashwe rugenda rushyigikirwa na Gahunda za Leta y’u Rwanda n’abaterankunga barimo Banki y’Isi binyuze mu mushinga SPRP, aho imiryango iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ifite ababyeyi batwite n’abonsa igenerwa ifu ya Shisha Kibondo n’ifu ya Ongera, abana bakagenerwa amata muri gahunda y’Inkongoro y’Umwana n’izindi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Kankesha Annonciata, yavuze ko kuri ubu mu Karere kose hakibarurwa abana babarirwa hagati ya 150 na 200 bafite ikibazo cy’imirire mibi mu gihe mbere y’umwaka wa 2017 batajyaga munsi ya 500.

Muri iki gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko hakiri abana 33% bagwingiye bakiri munsi y’imyaka itandatu, Minisiteri y’Ubuzima irasaba inzego zose gufatira urugero rwiza ku dushya nk’utwo dutanga umusaruro, no kurushaho gufatana urunana mu rugamba rwo kurandura burundu igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi.

Leta y’u Rwanda ifatanyije na Banki y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, yatangije gahunda zitandukanye zigamije kurandura burundu ikibazo cy’igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi, by’umwihariko binyuze mu kwigisha Abanyarwanda kwita ku minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana.

Soeur Uwanyirigira Solange aganiriza bamwe mu Bajyanama b’Ubuzima biga ku cyakorwa ngo imirire mibi irandurwe burundu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye Rwamucyo Prosper, agaburira abana igikoma mu gushyigikira gahunda ya Huye Kundwa Kibondo

Muri iyo gahunda ababyeyi bigishwa gukora uturima tw’igikoni tugezweho tubafasha guhangana n’imirire mibi

Abana bagaburirwa amata muri gahunda y’Inkongoro y’Umwana

Ikigo Nderabuzima cya Sovu giherereye mu Murenge wa Huye

Soeur Uwanyirigira Solange mu kiganiro n’Imvaho Nshya

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Kankesha Annonciata

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

2 Comments on ““Huye Kundwa Kibondo”, gahunda yafasha u Rwanda kurandura imirire mibi”

  1. Ni byiza rwose ntidushaka Umunyarwanda warwara imirire mibi nkaho turi abanyenzara kandi duhinga,tukorora ndetse tukaba dufite n’umutekano mu gihugu.Umwana w’umunyarwanda rwose nashishe ashinguye yemye azavemo umuyobozi uhamye ujyanye n’iterambere.Murakoze Sovu HC kudusangiza aya makuru.

  2. Dushimiye Abakozi bafatanyirije hamwe Kurandura Imirire mibi i Huye, Bityo Ikigo nderabuzima cya Sovu cyagaragarije Igihugu cyacu ko bishoboka Dufatanyije Kurandura Imirire mibi tukaba mu gihugu kitarangwamo Abana bafite ikibazo cy’ Imirire mibi.
    Huye Dukorane Umurava Dutere Imbere

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.