Huye: Ishyirwa mu bikorwa rya NST1 ryubakiwe umusingi uhamye

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 08-05-2019 saa 17:22:57
Ibikorwaremezo nk'imihanda, amatara byashyizwe mu by'ibanze mu karere ka Huye mu rwego rwo gushimangira ibiteganywa muri NST1

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo burahamya ko byinshi mu bikorwa by’imbanzirizizamushinga mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1) byubakiwe umusingi.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 igomba kuva mu 2017 ikagera mu 2024, igamije kwihutisha iterambere rirambye kandi rigera kuri bose, rishingiye ku nzego zose zirimo iza Leta, abikorera, sosiyete sivile, n’abaturage ubwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, nka kamwe mu turere 6 twatoranyijwe mu kunganira Umujyi wa Kigali, akomoza ku nkingi y’ubukungu cyane cyane ku ngingo irebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera k’iyo migi ndetse n’imishinga, n’ishyirwaho ry’imishinga yihariye ijyanye n’umwihariko wa buri mugi, avuga ko hari ibikorwa by’ibanze byatangiye gukorwa kandi bitanga ikizere cyo gushyigikira iyo gahunda.

Agira ati: “Ku byerekeranye n’igishushanyombonera cy’umugi wacu kirimo kiravugururwa kandi kigeze ku kigero cya 50% ku buryo twizera y’uko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 kizaba cyarangiye”.

Sebutege avuga ko mu gushyigikira no gushimangira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ko rigerwaho, muri ako karere hakozwe imishinga yerekeranye n’ibikorwaremezo nk’imihanda, amashanyarazi ndetse no gukwirakwiza amazi meza mu baturage kandi ibyo bikorwa bikaba bigikomeza.

Agira ati: “Mu ngengo y’imari ishize y’umwaka wa 2017/2018 twakoze imishinga ingana n’ibirometero 8 by’imihanda ya kaburimbo mu mugi wa Huye ndetse hiyongeraho n’ibindi birometero 12 by’imihanda y’amabuye Perezida wa Repubulika yemereye abaturage byakozwe ahitwa ku Itaba mu mugi.”

Sebutege agaragaza ko iyo mihanda yose yakozwe bashoboye kuyicanira n’amatara ndetse ubu hakaba harimo gukorwa umuhanda wa kirometero 2 Huye-Gisagara, n’ibindi birometero ku gice cya Huye-Nyaruguru.

Akomeza n’imishinga igendanye n’umwihariko wa buri karere mu kugateza imbere n’abaturage hagendewe kuri NST1, Sebutege avuga ko umwihariko w’ako karere ka Huye ari uburezi, ubuvuzi no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kandi kaminuza iri kubibafashamo.

Nk’uko abisobanura, agaragaza ko hari imishinga itandukanye irimo ibibuga mpuzamahanga by’imikino, inzu z’ubucuruzi, amasoko byubatswe ku bufatanye n’abikorera hamwe na kaminuza y’u Rwanda kugira ngo habeho kuzamura serivisi ku baturage.

Ati: “Uruhare rwacu nk’akarere ni ugushishikariza abikorera kubyaza umusaruro amahirwe ahari.”

Muri rusange muri Huye harimo gushyirwa imbaraga mu kurebwa uko ibikorwaremezo (amazi, amashanyarazi) byakwegerezwa ahahariwe inganda hangana na hegitare 50.

Umulisa Françoise umwe mu baturage b’Akarere ka Huye akanahakorera umwuga w’ubucuruzi, avuga ko gahunda ya Guverinoma z’imyaka 7 bagenda bagezwaho bayishyigikiye kandi biteguye gutanga umusanzu wabo baharanira gushyira mu bikorwa amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi bwabo.

Avuga ko biteguye kubigira ibyabo bakurikiza inama bagirwa kugira ngo iterambere ry’ako karere rigerweho ndetse n’ibyo Guverinoma yifuriza abaturage birusheho kubagirira akamaro.

Ibikorwa by’ingenzi bya gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 bikubiye mu nkingi eshatu (3) arizo: Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere.

Ibikorwaremezo nk’imihanda, amatara byashyizwe mu by’ibanze mu karere ka Huye mu rwego rwo gushimangira ibiteganywa muri NST1

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.