Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Huye: Ishuri ryorojwe na Perezida Kagame ryoroje andi mashuri mu rwego rwo kwitura

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 19-03-2019 saa 15:46:09
Inka zatannzwe zifite ubushobozi bwo gukamwa litiro 2o ku munsi iyo zifashwe neza (Ifoto Nshimiyimana E) (2)

Ubuyobozi bw’Ishuri Ryisumbuye rya Notre Damme de la Provindance de Karubanda (ENDPK) ryagabaye inka ibigo 2 by’amashuri yisumbuye akorera mu mujyi wa Huye.

Ni mu rwego rwo kwitura Umukuru w’Igihugu wari warigabiye inka zigeze kuri 5 mu mwaka wa 2009 ubwo ryizihizaga imyaka 50 ritanga uburezi.

Ibigo byorojwe byombi biherereye mu Murenge wa Ngoma kimwe ni Gs Butare Catholic ndetse na Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda (PSVF) kuko byagaragaye ko na byo byagira ubushobozi bwo kurora izi nka zifasha abana kubona amata banywa ndetse ibigo ngo iki gikorwa kikaba kizateza imbere umubano w’ibi bigo.

Umuyobozi wa ENDPK Soeur Nyirahuku, Phelomene avuga ko inka bahawe zabafashije kubona amata yo guha abana, akaba ari yo mpamvu bifuje kwitura Umukuru w’igihugu bagabira abandi ibyiza babonye bigere no ku bandi.

Yagize ati “Izi nka twazibonye mu mwaka wa 2009, ishuri ryacu ryagize Yubire y’imyaka 50 Perezi wa Repubulika atugabira inka 5 nyuma rero turavuga tuti twa kwitura aravuga ngo kugirango munyiture bishimishe namwe muzoroze ibindi bigo nuko igitekerezo cyaje noneho duhitamo amashuri abiri.”

Avuga ko amashuri 2 yahiswemo hakurikijwe kureba niba koko afite ubushobozi bwo korora inka ahawe kuko ngo amashuri yo ni menshi ariko yose ntafite ubushobozi bwo korora inka kandi neza ku buryo butanga umusaruro.

Yasabye kandi amashuri yabonye izi nka kuzifata neza kuko ari inka zitanga umukamo ushimishije kuko ngo inka imwe yo muri ubu bwoko ifite ubushobozi bwo gukamwa litiro 20 ku munsi.

Umuyobozi wa GS Butare Catholic, Byiringiro Danny, yishimiye ko bagabiwe avuga ko ari ishema rikomeye kuba babonye inka iturutse ku Mukuru w’igihugu ndetse avuga ko bazayorora neza kuko basanzwe borora ndetse akemeza ko bazayorora neza kugira ngo na bo bashobore koroza abandi.

Yagize ati “Turanizerewe, twari dusanzwe tworoye inka ariko by’umwihariko tubonye inka ikomotse kuri Perezida wa Repuburika. Kuri twe ni ishema rikomeye, turanezerewe kandi twizeye ko tuzayifata neza kugirango natwe tuzabashe kugabira n’abandi. ”

Avuga kandi ko amata y’iyi inka kimwe n’ay’izo basanganwe azafasha muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri abana bakabona amata bakarushaho kumererwa neza no gukura neza.

Bamwe mu banyeshuri bahagarariye abandi mu gikorwa cyo kwakira inka izi nka na bo bashimye iki gikorwa ndetse bavuga ko kizanashimangira imibanire y’ibigo byombi kandi bituma abanyeshuri bamererwa neza kuko bazabona amata.

Murekatete Ruth, ati “Ni igikorwa kiza kuko na kera abantu baragabiranaga kandi ubwo tugiranye umubano ukomeye kuko tugabiranye ndetse ubwo twanagenderana tubaye inshuti z’akadasoka.”

Uwitwa Muhire Steven ati “Baduhaye inka ubwo twubatse ubucuti kandi usibye n’ibyo ni nk’aho baduhaye amafaranga kuko inka igira ibyiza byinshi twabona amata tukanywa kandi twafumbira kuko tubonye ifumbire kandi dufite imirima y’ishuri.”

Abayobozi barahererekanya imiti yifashihwa mu gufata inka neza (Ifoto Nshimiyimana E)

Inka zatannzwe zifite ubushobozi bwo gukamwa litiro 2o ku munsi iyo zifashwe neza (Ifoto Nshimiyimana E) (2)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.