20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Huye: Ishuri GSO de Butare Indatwa n’Inkesha rirashima uburezi budaheza

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya 09-07-2018 saa 18:51:34
Padiri Rwirangira Pierre Celestin, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye GSO Indatwa n’Inkesha (Groupe Officielle de Butare)

Ubuyobozi bw’Ishuri ryisumbuye GSO  Indatwa n’Inkesha  (Groupe Scolaire Officiel de Butare) rimaze imyaka 89 ritanga uburezi ku banyarwanda n’abanyamahanga rirashima gahunda ya Leta y’u Rwanda y’Uburezi budaheza.

Padiri Rwirangira Pierre Celestin, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye GSO Indatwa n’Inkesha (Groupe Officielle de Butare)

Padiri Rwirangira Pierre Célestin, Umuyobozi w’iri shuri ryatanze uburezi ku Banyarwanda n’Abarundi benshi baryizemo kuva rishingwa kugeza mu 1962,  avuga ko uburezi bw’u Rwanda bwagiye bugira ibibazo binyuranye birimo kurobanura no guheza bamwe ariko ubu rwagize umugisha wo kubona ubuyobozi bwiza.

Ati “Leta zabanje zasumbanyaga abantu, n’uwize atabishaka akagera aho atarenga, ku bwa Kayibanda harimo guheza, Habyarimana aza abitsindagira cyane, hazamo gushingira ku bwoko n’ aho umuntu aturuka ariko ubu ibintu byarahindutse ku buryo bigaragarira buri wese.»

Iri shuri rimaze kuba ubukombe mu karere ka Huye

GSO  Indatwa n’Inkesha  (Groupe Officiel de Butare) yatangiye mu 1929 mu gihe cy’ubukoloni rigamije gutanga uburezi ku banyeshuri bo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi ndetse na Congo. Kugeza uyu munsi riri mu mashuri y’ikitegererezo  rirererwamo abanyeshuri 1100 biga siyansi mu mashami 3 ndetse rikibanda  ku ndangagaciro  nk’Isuku, Gukunda Igihugu ndetse n’Umuco  bituma umuntu aba umuntu wuzuye.

Abanyeshuri ba GSO Butare barangwa n’Ikinyabupfura

Yakomeje avuga ko ubu ntawimwa uburenganzira bwo kwiga cyangwa gukora aho ashaka haba mu gihugu no mu mahanga, kandi ngo bituma Abanyarwanda bumva ko igihugu cyabo kitabazitira ku iterambere iryo ari ryo ryose.

Ati “Birashimishije kuba umwana ajya mu ishuri kuko yatsinze,  kwibohora ni uko; ni uguhabwa inzira n’amahirwe nawe ugashyiraho akawe ukikura mu bujiji ukaba umuntu ushobora kwiga akaba yanakora aho ashaka akanihitiramo ibyiza, kandi burya kwibohora ni ukugira amahitamo.”

Agaragaza ko  kuba Huye yaratoranyijwe mu migi yunganira Umujyi wa Kigali na byo hari icyo bivuze mu kwibohora ati “Iki kerekezo kivuze ko bicaye bakavuga ngo reka n’ubushobozi tubujyane n’ahandi, iyo migi na yo izamuke, tuzamukire rimwe kandi bizamura n’abayituriye, uko rero ni ko kwibohora amajyambere arasanga abaturage bakayiyumvamo.»

Padiri Rwirangira Pierre Célestin arasaba ko abayobozi mu nzego z’uburezi barushaho gukorera hamwe mu gushakira ibisubizo zimwe mu mbogamizi bahura na zo.

Umwanditsi:

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.