Huye: Impamvu abafite ibirarane by’umusoro w’ubutaka basonewe

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 23-08-2020 saa 06:23:15
Aha ni mu Mujyi wa Huye

Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yafashe ikemezo cyo gusonera abantu bose bafite ibirarane by’umusoro w’ubutaka guhera muri 2012 kugeza 2018.

Ku bijyanye n’umusoro wa 2019, basonewe amande n’inyungu z’ubukererwe, bakazishyura umusoro fatizo bitarenze ku wa 30 Nzeri 2020. Urengeje iki gihe cyagenwe azishyura umusoro fatizo hiyongereyeho ibihano by’ubukererwe.

Abafite ibirarane barasabwa kubyaza umusaruro aya mahirwe, bakihutira kwishyura badategereje iminsi ya nyuma. Iki kemezo cyafashwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye ku wa 30 Kamena 2020.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere Dr. Nyiramana Aisha, yasobanuye ko iki kemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hari abaturage benshi bafite ibirarane, babashyiriraho uburyo bwo kuborohereza kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ubutaka bafite.

Yavuze ko mu mwaka wa 2012 ari bwo abaturage batangiye gukangurirwa kwiyandikishaho ubutaka, ari na bwo hasohotse icyangombwa cy’ubutaka ndetse n’amafaranga bagomba kujya basora, ariko kuva icyo gihe kugeza ubu hari abatarishyura; hari abatarahise bumva neza icyo kwibaruzaho ubutaka bigamije, aho babimenyeye basanze amafaranga y’umusoro amaze kuba menshi cyane, basanga ari umutwaro kuri bo batashobora kuyishyura.

Abaturage barasabwa kumva ko umusoro batanga ubagarukira binyuze mu kubegereza ibikorwa remezo

Yakomeje agira ati: “Abo baturage bakoze ubusabe, basaba ko twabasonera kugira ngo barebe uko bajya muri iyo gahunda neza yo gusora. Twasanze hari benshi bafite ubutaka butasorewe, kandi uyu munsi ubwo butaka bukaba budashobora gukoreshwa nkuko tubishaka. Niba umuturage aje gushaka icyangombwa cyo kubaka barabanza barebe umusoro, niba ashaka kugurisha bwa butaka, iyo barebye umusoro afite asanga nanone amafaranga abugurisha ntacyo yamumarira, ibyo rero bituma ubutaka budakoreshwa neza”.

Dr. Nyiramana agaragaza ko iyo umuturage abasha gukoresha neza ubutaka afite byihutisha iterambere rye n’iry’akarere muri rusange.

Ati: “Niba dushyize umuhanda ahantu, tukahashyira amatara, amazi,… na ba baturage bahatuye batangira gutekereza indi mibereho itandukanye n’iyo barimo kubera ibikorwa remezo twabashyiriyeho, iyo rero bagiye gushyiraho igikorwa kizazamura ubukungu bwabo n’ubw’akarere muri rusange bajya gusaba ibyangombwa bagasanga bafite ideni badashobora kuririha, ntibaba bakibikoze. Kugira ngo rero tubavanireho uwo mutwaro, tunazamukire hamwe mu iterambere ry’akarere, twumvise byaba ngombwa ko twabasonera”.

Yongeyeho ko biri no mu kerekezo cyo gukomeza guteza imbere imitangire ya serivisi ikwiye kuko iyo itagenze neza bituma n’akarere kadatera imbere.

Dr. Nyiramana yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo kubasonera kigendana n’ubukangurambaga kugira ngo umuturage yumve neza ibyiza byo gusora, n’uburyo ya misoro imugarukira kandi akumva ko atari umutwaro ahubwo hari igikorwa kizakorwa ku nyungu ze.

Ati: “Icyo nasaba abaturage ni uko twese twakumva kimwe gahunda ya Leta yo gutanga umusoro w’ubutaka, kuko umusoro dutanga uratugarukira twese mu iterambere n’imibereho myiza; ntabwo tuzubaka amashuri, amavuriro, imihanda, ntabwo tuzabona amazi tutabonye umusoro w’abaturage. Umuturage yumve ko ibyo bikorwa byose bikorwa kugira ngo abeho neza, yiteze imbere”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye Dr. Nyiramana Aisha, avuga ko abaturage barimo kwitabira iyi gahunda bashyiriweho hari ikizere ko intego igamijwe izagerwaho, abataritabira na bo arabahwitura kugira ngo batazongera kugwa mu kibazo k’ibirarane.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.