Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Huye: Imihanda mishya ya kaburimbo yabakijije imikuku n’ivumbi

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 09-08-2018 saa 08:02:13

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Huye bakoresha imihanda yubatswe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Huye binyuze mu nkunga ya Banki y’Isi barishimira ko iyi mihanda yabakijije ivumbi n’imikuku byaterwaga no kunyura mu mihanda idakoze, kuri ubu ngo ibinyabiziga byabo ntibicyangirika ndetse n’impanuka za hato na hato zaragabanutse.

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Huye bakoresha imihanda mishya ya kaburimbo baravuga ko iterambere ryabagezeho ( Ifoto Rose M)

Umujyi wa Huye ukaba urimo gutunganywa nk’umwe mu migi itandatu yunganira Kigali. Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Uwamahoro Anastasia ucururiza ibiribwa mu murenge wa Tumba, avuga ko banejejwe cyane n’imihanda mishya begerejwe kuko yatumye barushaho kugira isuku, ngo batandukanye n’imikungugu kandi amazu yabo akodeshwa ararushaho kubona abakiliya.

Mbarushimana Joseph, akorera umwuga w’ubumotari i Cyarwa aho bita ku Gateme, avuga ko imihanda mishya ya kaburimbo yagabanyije impanuka ndetse amatara ku mihanda agatuma barushaho kwizera umutekano,  akavuga ko iyi mihanda azayibyaza umusaruro arushaho kunoza serivisi atanga.

Yagize ati: “Dusigaye tugenda twishimye, kuko dufite ikizere cy’umutekano mu muhanda kubera nijoro haba habona.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko iyi mihanda n’indi myinshi ikomeje kubakwa biri muri gahunda yo kuvugurura uyu mugi.

Sebutege Ange, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, agaruka ku bikorwa byakozwe muri uyu mushinga wo guteza imbere imigi yunganira Kigali harimo n’Umujyi wa Huye.

Yagize ati: “Mu bijyanye n’ibikorwa remezo hari imihanda irimo yubakwa mu karere ka Huye by’umwihariko mu mirenge ya Ngoma na Tumba ahari imihanda irimo kubakwa ifite uburebure bwa kilometero eshanu na metero 582. Iyi mihanda irimo kubakwa tukaba duteganya ko ku itariki ya 31 z’ukwa 8 izaba irangiye.”

Akomeza avuga ko bizafasha iterambere ry’aka karere cyane cyane guhahirana n’imigenderanire hagati y’abaturage batuye imirenge. Mu bindi, bimwe mu bijyanye n’ingaruka nziza ku bijyanye n’ikorwa ry’iyi mihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Huye, ngo bizafasha kwihutisha iterambere ry’umugi, kuko  imihanda ari kimwe mu byihutisha iterambere ry’umugi ndetse ikazamura n’imibereho myiza y’abaturage.

Meya wa Huye, ati “Imihanda yose iri mu mirenge iri mu gice cyahariwe umugi, icyo gihe biba bisobanuye ko ari uguteza umugi imbere, kongera ibikorwa remezo ndetse no gukomeza gufasha abaturage guhahirana.  Ikindi harimo abantu bari bafite ibikorwa remezo bari barakoze nk’amahoteri ariko ubu biroroshye kugerayo. Turizera ko ibikorwa byabo by’ubucuruzi bigenda bitera imbere ndetse no mu gace ubu imihanda irimo yubakwa abaturage bari kwitabira kugenda bahubaka amazu agezweho kandi azahesha isura nziza Akarere ka Huye.”

Kuba muri uwo mugi hakigaragara inyubako zishaje zitajyanye n’igishushanyo mbonera, yabigarutseho agira ati “Akarere ka Huye ni kamwe mu turere 6 twunganira Umujyi wa Kigali, hari ibyo akarere kunganira Umujyi wa Kigali kaba gasabwa birimo no kuvugurura ibijyanye n’imyubakire.  Hari gahunda ihari yo kugira ngo abantu barusheho kuvugurura ariko hakagira n’uruhare ruba rusabwa kugira ngo ibikorwa remezo by’ibanze bibanze bibagereho n’abantu nabo bakagira iyo gahunda yo kugenda bavugurura ibijyanye n’imyubakire n’amazu y’ubucuruzi.”

Avuga ko batangiye kuganira n’abafite amazu y’ubucuruzi mu buryo bwo kureba uburyo aya mazu yavugururwa no kureba uburyo bushoboka kuba byakorwa kandi bigakorwa mu gihe cya vuba.

Ahamya ko kuri ubu hari abashoramari batangiye kugana akarere ka Huye kubera ibikorwa remezo by’ibanze bihari.

 

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.