Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Huye: ‘Imbuto Foundation’ yakanguriye urubyiruko gutinyuka kuvugira mu ruhame

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya Mar 18, 2018

Urubyiruko rwo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, rwibukijwe ibyiza byo kuvugira mu ruhame no kwitahuramo impano binyuze mu matsinda yashinzwe n’umuryango ‘Imbuto Foundation’.

Byagarutsweho ubwo uru rubyiruko ku bufatanye na ‘Imbuto Foundation’ bari mu biganiro byo kumurika ibyo bungukiye mu matsinda yabo, ndetse no gushishikariza urundi rubyiruko gutera intambwe nabo bakayoboka aya matsinda.

Ni ibiganirompaka byarimo bamwe mu rubyiruko bashoboye gukora ibikorwa bifatika bivuye mu mpano zabo no kwigirira ikizere, aho bagaragaje uko batangiye ndetse n’ibyo bagezeho.

Kajangwe Tony, umukozi wa ‘Imbuto Foundation’ ushinzwe gahunda yo kongerera urubyiruko ubushobozi, avuga ko iki gikorwa cyatangijwe mu rwego rwo gutoza urubyiruko kuvugira mu ruhame, nyuma yo kubona ko hari bamwe mu barangiza kaminuza badashobora no gusubiza mu gihe bari mu bizamini by’akazi.

Yagize ati “Abo twari twazanye kubaganiriza bari bagamije gushishikariza urubyiruko kwitahuramo ubushobozi mu bikorwa byabo bya buri munsi.”

Kajangwe uvuga ko hashize imyaka 7 batangije aya matsinda, avuga ko yagiye atanga umusaruro mu kongerera urubyiruko ubushobozi bwo kuvugira mu ruhame no kwitahuramo impano bivuye ku kwigirira ikizere.

Yagize ati “Ubusanzwe abayobozi beza ni abashobora gushishikariza abandi gahunda zo kubateza imbere, kandi iyi gahunda yari igamije kuzamura urubyiruko rukigirira ikizere cyo kuvuga imbwirwaruhame kandi byagezweho.”

Ashishikariza urubyiruko kwigirira ikizere bakumva ko bashoboye kandi bagashobora guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo, kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bashimira ‘Imbuto Foundation’ yatangije gahunda nk’iyi ndetse bakavuga ko bayigannye ntacyo bashoboye, ariko ubu bakaba basigaye bavuga nta nkomyi ku buryo bifitiye ikizere nta we ukigira isoni zo kuvugira mu ruhame nk’uko byahoze.

Bavuga kandi ko bishimira kuba babazanira inararibonye zibafasha mu kurushaho kwitinyuka kuko abo babamenyesha uko batangiye ndetse bakababwira ko inzira banyuzemo nazo zitari zoroshye, nk’uko bigarukwaho na Mbanza Steven.

Yagize ati “Twatangiye nta cyo dushoboye ujya imbere y’abantu ugatangira kubira icyuya ariko uko ujya muri ‘club’ yo kuvugira mu ruhame ugenda utinyuka, ubu nta we ukigira ikibazo mu kuvugira mu ruhame kuko twemera ko umuntu avuga yashaka agakora amakosa ariko ugakosorwa.”

Bamwe mu nararibonye baganirije urubyiruko binyuze mu biganiro bagiranye bakanabazwa ibibazo, basangije urubyiruko ibyo banyuzemo kugeza aho babashije kugira ku byo bagezeho.

Mu nararibonye zaganirije uru rubyiruko harimo umunyarwenya Nkunsi Arthur, Diana Mpyisi ndetse na Vugayabagabo Jackson n’abandi.