Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Huye: Ibigo bya Leta byimuriwe i Kigali nibigarurwa iterambere ry’umujyi rizihuta-Kayiranga

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya Mar 15, 2018

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko kugarura i Huye bimwe mu bigo bya Leta byimuriwe mu mujyi wa Kigali, bizatuma Umujyi wa Huye urushaho gutera imbere, bikawuha imbaraga nk’umwe mu mijyi ya kabiri yunganira Kigali.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene (Foto Nshimiyimana E)

Ibi Kayiranga yabitangarije Imvaho Nshya nyuma y’ibiganiro Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite Mukama Abbas, yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Tumba, aho bamubwiye ko kimwe mu bikomeza gutuma Umujyi wa Huye udatera imbere ari ukwimuka kwa bimwe mu bigo bya Leta byimuriwe i Kigali.

Cyubahiro Thomas, umuturage wo mu karere ka Huye akaba n’umuyobozi w’umudugudu, yagaragaje ko kwimura bimwe mu bigo bya Leta byahoze i Huye byabagizeho ingaruka mu buryo bw’iterambere.

Yagize ati “Hari ikibazo cy’ubushomeri ahanini mbona bukomoka ku bikorwa by’amajyambere bikeya, hano twabaga dufite ibigo bitandukanye bitanga akazi, ariko ibyo bigo bigenda byimurwa ibindi bigahagarara.”

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, asubiza ikibazo cy’uyu muturage, yagize ati “Reka ngusubize aho udatinze, hamwe n’ibyo Inteko yamaze iminsi ibaza mu Karere, ejo bundi turi i Gabiro, icyo kibazo cyaravuzwe, barakizanye na Meya wanyu ahari.

Perezida wa Repubulika yafasha ikemezo abwira Minisitiri w’Intebe ngo gikemuke vuba, arabaza ngo izo nzego zavuye i Huye kubera iyihe mpamvu? asaba ko izo nzego zose zigaruka  i Huye.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki ari ikemezo cyafashwe kandi kizakurikizwa, maze inzego zahoze muri Huye zikagaruka kuhakorera, ibintu abaturage kimwe n’ubuyobozi bemeza ko bizazana iterambere ry’Umujyi wa Huye.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Muzuka yavuze ko iki kemezo cyaganiriweho ndetse akagaragaza ko byanze bikunze bizazanira iterambere umujye wa Huye, maze ukarushaho gutera imbere.

Yagize ati “Icyo twanavuga ni uko iyi gahunda yatangiye kandi Leta yayitekerejeho aho ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bwifuza ko imijyi yacu ya kabiri yakomeza gutera imbere ikagira imbaraga nk’uko byifujwe.

Ni ibintu byiza cyane nk’uko Umukuru w’umudugudu yabivugaga kandi bizatuma umujyi wacu ukomeza gushyuha noneho n’abaturage bacu batere imbere.”

Yakomeje agira ati “Turabyizeye kuko ubundi imyanzuro y’umwiherero ishyirwa mu bikorwa n’inzego zibishinzwe, turahamya tudashidikanya ko bizashyirwa mu bikorwa kuko ni ikemezo cyafashwe.”

Bimwe mu bigo byahoze mu mujyi wa Huye byimuriwe i Kigali harimo nk’ikicaro cya Kaminuza y’u Rwanda aho amwe mu mashami yayo amenshi yimuwe, ikigo k’ingoro z’umurage w’u Rwanda, ikigo cy’ubushakashatsi mu by’imiti (IRST), ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi cyahoze mu murenge wa Ruhashya, ISAR Rubona  n’ibindi.