Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Huye: Hizihijwe  umunsi mpuzamahanga Olempike

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jun 25, 2018

Kuri Sitade   mpuzamahanga ya Huye mu Karere ka Huye ni ho habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike (Olympic Day) usanzwe uba tariki 23 Kamena buri mwaka.

Abana bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike

Uyu munsi wabaye tariki 23 Kamena 2018 wateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda aho yifatanyije n’abana biganjemo ab’imyaka 6 kugeza 18 bari baturutse  mu bigo bigera kuri 16 byo mu Karere.

Aba bana babanje gukora akarasisi aho  bavuye ku nzu ndagamurage y’Igihugu bazenguruka Sitade Huye banyuze mu muhanda ugana Ngoma bagaruka  kuri Hotel Faucon basoreza urugendo muri Sitade Huye.

Abana bitabiriye ibi birori babanje gukora akarasisi

Nyuma abana  berekanye impano zabo mu mikino itandukanye harimo gusiganwa n’amaguru, umupira w’amaguru, gusimbuka urukiramende, sitting Volleyball ndetse no kubyina Kinyarwanda.

Abana babyina imbyino za Kinyarwanda

Ubwo bakinaga  umukino wa Rugby

Abana bitoza gusimbuka

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Huye, Uwamariya Veneranda wari witabiriye iki gikorwa yashimiye Komite Olempike kuba yarahisemo Akarere ka Huye  kwifatanya na bo kwizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike, abizeza gukomeza ubufatanye basanzwe bafitanye mu rugamba rwo guteza imbere siporo cyane cyane higishwa abana bakiri bato indangagaciro Olempike kuko n’ubundi ziri muzigize indangagaciro nyarwanda.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yatangaje ko umunsi nk’uyu uba ari umwanya mwiza wo kubwira abana no kubereka indangagaciro zigomba kurangwa ukora siporo  yaba mu buzima busanzwe ndetse no mu mikino.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yibutsa abana ndetse n’abandi bari bitabiriye ibirori indangagaciro zikwiye kuranga umusportif nyawe

Yakomeje avuga ko uyu bagenda babikorera ahantu hatandukanye gusa uyu mwaka bakaba barahisemo Huye  kuko hari amashuri menshi aho byaboroheye kubona abana benshi.

Ibirori bikaba byasojwe no guhemba ibigo byabaye ibya mbere mu mikino itandukanye byitabiriye amarushwana yabaye mu cyumweru Olempike (Olympic Week) cyatangiye tariki 20 Kamena 2018.

Hahembwe abana bo mu ishuri  rya  ENDP-Karubanda bakoze igishushanyo gisobanura  indangagaciro Olempike (Olympic Values) nyuma  yo kwitabira amahugurwa kuri Olympism n’indangagaciro Olempike.

Abana bo mu ishuri rya ENDP-Karubanda bakoze igishushanyo gisobanura indangagaciro Olempike

Amashuri yitwaye neza muri Basketball, Volleyball ndetse n’umupira w’amaguru nayo yahawe ibihembo.

Amashuri yitwaye neza yose yahawe ibihembo bitandukanye