Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Huye: Hashimwe amashuri 3 yatsinze neza mu bizamini bya Leta

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 21-10-2021 saa 21:25:58
Meya wa Huye ashyikiriza ishimwe E.P Ikibondo (Foto Akarere ka Huye)

Amashuri atatu muri buri cyiciro yatsinze neza mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize 2020-2021, mu Karere ka Huye yashimiwe kuba yaritwaye neza mu bizamini bya Leta.

Kubashimira byakozwe mu nama yahuje Abayobozi b’ibigo by’amashuri yose yo mu Karere ka Huye, abashinzwe uburezi mu Mirenge no ku Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abafatanyabikorwa mu burezi. Muri iyo nama y’uburezi haganiriwemo ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice washimye uko Akarere ka Huye kitwaye mu bizamini bya Leta muri rusange. Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita ku nshingano zo kurerera Igihugu, bakabikora nk’umuhamagaro kuruta kubikora nk’akazi bahemberwa.

Muri iyo nama amashuri 3 muri buri cyiciro yatsinze neza mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize wa 2020-2021 yashimwe, mu mashuri abanza ni E.P Ikibondo, E International Butare n’Urwunge rw’amashuri Nkubi

Mu mashuri yisumbuye hashimwe ENDP Karubanda, GSOB na GS Maza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ashyikiriza ishimwe ENDP Karubanda (Foto Akarere ka Huye)
Amashuri atatu muri buri Cyiciro yatsinze neza ibizamini bya Leta yabishimiwe (Foto: Akarere ka Huye)

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.