Huye: CNLG yasobanuye gahunda y’urubyiruko yo gusura inshike za Jenoside

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 18-02-2019 saa 16:43:24
Urubyiruko rwagize umwanya wo gusabana n'Intwaza mu buryo butandukanye burimo n'ibiganiro (Ifoto Nshimiyimana E)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ( CNLG) Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko igikorwa cy’urubyiruko cyo gusura abakecuru n’abasaza bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahawe izina ry’Intwaza bari mu nzu z’amasaziro, gifite impamvu 3 z’ingenzi.

Yagize ati: “Iki ni kimwe mu bikorwa bibanziriza gahunda yo kwibuka, icyo kigamije; twifuza ko urubyiruko ari na bo bagize umubare munini baza gusura Intwaza, ni abasaza n’abakecuru bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi kiba cyakorewe mu nzu 3 dufite mu gihugu, hagamijwe rero ibintu 3.

Icya mbere ni ukugira ngo ababyeyi bakuze batagifite umuntu n’umwe urubyiruko ruze rubaganirize kandi rubagaragarize urukundo kuko ni abuzukuru babo, babereke ko babakunda kandi batabibagirwa. Icya kabiri ni ukugira ngo aba basaza n’abakecuru na bo bagire umurage bageza ku bana, ku buzukuru, turabita abuzukuru kuko bo nta muntu bakigira buri wese ni umwuzukuru wabo.”

Avuga kandi ko impamvu ya gatatu ari ukugira ngo urubyiruko ruhakure amasomo atuma rugira ibyo rwiyemeza. Ati: “Urubyiruko rwumve ayo mateka ruyigireho ariko rwiyemeze rwubake amahoro, rwubake urukundo, rwubake ubutabera bitume rwubaka u Rwanda ruzira ikibi, ruzira urwango, ruzira amacakubiri ruzira Jenoside.”

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa CNLG, Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’abo mu nzego zitandukanye z’urubyiruko, cyakozwe umunsi umwe ku wa 16 Gashyantare 2019. Urubyiruko rwasuye Intwaza ziri mu Karere ka Huye ahari abageze kuri 97, mu Karere ka Nyanza ahari 17 ndetse no mu Karere ka Bugesera hari abageze kuri 57.

Aganiriza urubyiruko binyuze mu mwanya w’ubuhamya, Mutegwaraba Venantie w’imyaka 68, yagarutse ku mateka yanyuzemo aho yari afite umuryango w’abana 7 n’umugabo ariko Jenoside ikaza ku musiga wenyine.

Yasabye urubyiruko kurangwa n’ubutwari, ashima cyane Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame babafashije bakabakura mu kwiheba.

Yagize ati: “Muzakunde u Rwanda kuko ari rwo rubahuje mushingiyeho mwese kandi muzarwanye ikibi mukunda abantu nk’Umukuru w’Igihugu wakirwaniye akabanisha abantu neza ndetse na twe akadukura mu bwigunge.”

Bamwe mu rubyiruko rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashimye iki gikorwa ndetse bagaragaza ko kibasigira isomo rikomeye ryo gukunda igihugu bagikorera, barwanya ikibi nk’uko byaranze Ingabo z’Inkotanyi.

Dushimiyimana Callixte aganira yagize ati: “Kuza kwacu kubereka ko urubyiruko rubakunda, ariko kandi byatumye twongera kubona ko dufite inshingano yo gufata iya mbere mu gutuma igihugu kiba kiza.”

Abandi na bo bishimiye kongera kuganira n’abakecuru n’abasaza, kandi ko bagiye no kugira uruhare mu kuvuguruza ibivugwa n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uru ruzinduko kandi rwaranzwe n’umuganda wo kubaka uturima tw’igikoni, gutera ibiti by’imyembe, gukora isuku hafi y’uru rugo ruzwi nk’Impinganzima ndetse n’ibindi bikorwa byari bigamije gusabana aho urubyiruko rwagize umwanya wo kuganira n’abakuze mu matsinda ndetse bagacinya n’akadiho.

Urubyiruko rwagize umwanya wo gusabana n’Intwaza mu buryo butandukanye burimo n’ibiganiro (Ifoto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.