Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Huye: Abitabiriye imikino  y’urubyiruko  basoje basura urwibutso rwa Jenoside i Murambi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 6, 2019

Kuva tariki 02 kugeza 06 Mata 2019  i Huye   habereye imikino  y’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bigize  akarere ka 5 “ANOCA Zone 5 Youth Games 2019”.

Ku wa Gatandatu  tariki  06 Mata 2019 ni bwo iyi mikino yasojwe  hakinwa isiganwa  ry’amagare  mu muhanda “Road race”. Mu kiciro cy’abangavu,  basiganwe kilometero 56.6 maze  Donait Tsegay (Eritrea) yegukana umudari wa zahabu akoresheje isaha imwe, iminota 36 n’amasegonda 50 akaba yaratsindiye ku murongo  Nzayisenga Valentine (Rwanda) banakoresheje ibihe bimwe yegukana umudari wa Feza naho ku mwanya wa 3 haza  Ingabire Diane (Rwanda)  wakoresheje isaha 1, iminota 30 n’amasegonda 51 akaba yaregukanye umudari w’umuringa.

Byatangiye Nzayisenga na Ingabire ari bo bayoboye

Birangira Donait Tsegay abatsindiye ku murongo

Abitwaye neza ubwo bari bamaze kwambikwa imidari, Donait Tsegay (hagati), Nzayisenga (ibumoso) na Ingabire (iburyo)

Bafata ifoto y’urwibutso

Mu ngimbi,  basiganwe kilometero 80,9 maze Yowhanes Ghebrhiwet na Misgun Metkel  bakomoka muri Eritrea  banakinnye ari babiri bonyine begukana umudari wa zahabu na Feza bakoresheje  amasaha 2 n’umunota 1 naho Habimana Jean Eric (Rwanda) aza ari uwa 3 akoresheje amasaha 2, umunota 1 n’amasegonda 32.

Ubwo mu kiciro k’ingimbi bari bagiye gutangira isiganwa

Abanyarwanda batangiye bayoboye

Abakinnyi ba Eritrea baje kujya imbere barayobora

Birangira batwaye imyanya ibiri ya mbere

Yowhanes Ghebrhiwet na Misgun Metkel bageze ku murongo bonyine

Ubwo bari bamaze kwambikwa imidari

Yowhanes Ghebrhiwet (hagati), Misgun Metkel (ibumoso) na Habimana Jean Eric (iburyo)

Abakinnyi b’u Rwanda begukanye imidari ku munsi wa nyuma w’imikino y’urubyiruko

Abayobozi, abakinnyi n’ababaherekeje basuye urwibuto  rwa Jenoside

Ubwo iyi mikino yabaga, abakinnyi baturutse mu bihugu  11 bigize akarere ka 5 ari byo u Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania, Kenya, Sudani, Eritrea, Sudani y’Epfo, Somalia, Misiri  na Ethiopia  kongeraho u Bufaransa bwatumiwe  bahawe ibiganiro bigamije kubereka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo arimo Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994  n’uko rwiyubatse.

Ubwo iyi mikino  y’urubyiruko “ANOCA Zone 5 Youth Games  2019” yasozwaga,  abiyitabiriye basuye  urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri i Murambi mu karere ka Nyamagabe mu byiciro bibiri ahabanje abayobozi  bakuriye  za Komite Olempike mu bihugu bigize Zone 5 nyuma hajyayo abakinnyi n’ababaherekeje barimo abatoza b’abandi.

Ubwo abakinnyi n’ababaherekeje basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruri i Murambi

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yatangaje ko bagiye gusura urwibutso kugira ngo birebere  uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Ati “Nk’abantu duhiriye muri siporo  ni ukugira ngo  bashake uburyo  babyigiraho  bakoreshe siporo mu buryo bwo guca amacakubiri n’ingengabitekerezo iyo ari yo yose ishobora gutuma Abanyafurika cyangwa abantu dukomoka mu kace kamwe k’Afurika bagira ibibazo nk’ibyo twagize kandi bagomba kubisobanurira  na bagenzi babo.”

Yakomeje avuga ko hari na   bamwe mu bihugu  byaho ahari abakoze Jenoside bakihihishe ko ari  umwanya mwiza wo kubereka ibyo abo bacumbikiye bakoze.

William Blick, umuyobozi w’ihuriro rya Komite Olempike mu bihugu bigize akarere ka 5 “ANOCA Zone 5”  yavuze ko ibyo babonye ari indengakamere. Ati “Jenoside ntikwiye kongera kuba ukundi ahari ho hose ku isi.” Yakomeje avuga ko aba bakinnyi baturutse mu bihugu 11 bigize aka karere ka 5 kongeraho u Bufaransa babonye ubukana  Jenoside yakoranwe ndetse  bagishijwe n’uburyo bwo kuyirinda no kuyirwanya.

Ati “ Uru rubyiruko rugiye kuba intumwa zacu  mu bihugu byayo mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda no kurwanya Jenoside ndetse no kwirinda amacakubiri.”

Umunyamabanga w’ihuriro rya za Komite Olempike muri Afurika “ANOCA”, Eng. Ahmed Abou Elgasim Hashim we yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Yasabye kandi abitabiriye iyi mikino gukomeza kubaka ubumwe.

Abayobozi ba Komite Olempike bihugu bize akarere ka 5 ubwo basuraga urwibutso rwa Murambi

Perezida wa ANOCA Zone 5, William Blick areba amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi i Murambi

Abitabiriye imikino ubwo bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside i Murambi

Beretswe hamwe mu hicirwaga abatutsi

Batambagijwe ibice bigize urwibutso

Iyi mikino yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda n’ihuriryo rya Komite Olempike mu bihugu bigize akarere ka 5 “ANOCA Zone 5” ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda “MINISPOC” yari igamije  gufasha  aba bakinnyi bari munsi y’imyaka 18  kwimenyereza amarushanwa  ariko ukaba wari n’umwanya mwiza  wo gutoza uru rubyiruko  indangagaciro  zigamije ubumwe, ubwiyunge n’imibanire  myiza.

Muri iyi mikino hakinwe  Basketball ya  3, imikino ngororamubiri “Athletisme”,  gusiganwa ku magare “Cycling”, Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” na Taekwondo.

Muri rusange, u Rwanda rwegukanye imidari 22 harimo  ine ya zahabu, 9 ya Feza n’indi 9 y’umuringa. Ku rutonde rusange  u Bufaransa bwaje ku mwanya wa mbere  hakurikiraho Kenya, Eritrea naho u Rwanda ruza ku mwanya wa 5.

Iyi mikino yari ibaye ku nshuro ya mbere biteganyijwe ko igomba kujya iba buri myaka 2. Muri 2021 byemejwe ko izabera mu Misiri aho Eng. Sharif  Al Arian , umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike mu Misiri yashyikirijwe ikirango kerekana igihugu kizakira imikino itaha.

Eng. Sharif Al Arian, umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike mu Misiri (ibumoso) ashyikirwa n’ Umunyamabanga wa ANOCA, Eng. Ahmed Abou Elgasim Hashim ikimenyetso kemeza ko Misiri izakira imikino itaha muri 2021