Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Huye:  Abitabiriye imikino y’urubyiruko basabwe  kwimakaza ubumwe

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 2, 2019

Kuva   tariki 02 Mata 2019, i Huye mu Ntara y’Amajyepfo hatangijwe ku mugaragaro imikino  y’urubyiruko ruturutse mu bihugu bigize akarere  ka 5  “ANOCA Zone  5  Youth Games 2019”.

Uretse ibihugu 11 birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Eritrea, Sudani, Somalia, South Sudan, Ethiopia, Tanzania na Misiri hiyongereyeho n’igihugu cy’u Bufaransa cyatumiwe ndetse n’ikipe y’impunzi ziba mu Rwanda.

Ubwo iyi mikino yafungurwaga ku mugaragaro kuri Sitade ya Huye,  abakinnyi  bose bitabiriye basabwe  kwimakaza ubumwe binyuze muri siporo bakirinda amacakubiri.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Ntigengwa John   yashimiye abateguye iyi mikino  kuko ari  umwanya mwiza wo gukangurira uru rubyiruko no kurwereka akamaro ka siporo mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi kandi byashimangiwe na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens  wavuze ko iyi mikino  ari akanya ko   guha indangagaciro uru rubyiruko y’ubumwe hagati yabo. Yanagarutse kandi ku kamaro k’imikino mu kubaka amahoro, ubumwe ndetse no gutuma habaho ubwiyunge mu bantu.

William Blick, umuyobozi w’ihuriro rya Komite Olempike mu bihugu bigize akarere ka 5 “ANOCA Zone 5” yasabye  uru rubyiruko kuba intumwa nziza ku bandi  aho bagomba  gukwirakwiza ubutumwa bwo kurwanya Jenoside.

Perezida  w’ihuriryo rya Komite Olempike mu bihugu by’Afurika “ANOCA”, Mustapha Berraf yavuze ko yishimiye kuba muri aka karere ka 5  bateguye imikino nk’iyi kuko ari ubwa mbere ibaye.  Yakomeje avuga ko  yizeye neza ko izagenda neza kandi ikanatanga umusaruro. Yanavuze ko umuyobozi wa  komite Olempike ku isi “CIO”, Thomas Bach nawe  yishimiye iki gikorwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel  yashimiye cyane abateguye iyi mikino kuba barahisemo ko ibera mu Karere ka Huye.  Yanabwiye abitabiriye iyi mikino ko bagomba kwishyira bakizana kandi ko   bazakomeza kubashyigikira no kubaba hafi mu gihe iyi mikino izaba iba.

Muri iyi mikino hazakinwa Basketball ya  3, imikino ngororamubiri “Athletisme”,  gusiganwa ku magare “Cycling”, Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” na Taekwondo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2019 ni bwo imikino  nyirizina itangira ahagomba gukinwa Basketball  ya 3, Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”  ndetse n’imikino ngororamibiri igomba kubera muri Sitade ya Huye.

Iyi mikino yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda n’ihuriryo rya Komite Olempike mu bihugu bigize akarere ka 5 “ANOCA Zone 5” ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda “MINISPOC”.

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda ubwo biyerekaga mu birori byo gufungura mikino y’urubyiruko mu karere ka 5

Abayobozi bitabiriye ibirori byo gufungura iyi mikino bakira abakinnyi

Abakinnyi baserukiye u Burundi

Ikipe y’igihugu ya Eritrea

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Ethiopia

Abakinnyi baturutse mu Bufaransa

Ikipe y’impunzi

Ikipe y’igihugu ya Kenya

Abakinnyi baserukiye igihugu cya Misiri

Ikipe y’igihugu ya Somalia

Abakinnyi ba Sudani y’Epfo

Ikipe y’igihugu ya Sudani

Abakinnyi baserukiye igihugu cya Tanzania

Abakinnyi baserukiye Uganda

William Blick, umuyobozi w’ihuriro rya Komite Olempike mu bihugu bigize akarere ka 5 “ANOCA Zone 5”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Ntigengwa John

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens

Perezida w’ihuriryo rya Komite Olempike mu bihugu by’Afurika “ANOCA”, Mustapha Berraf (ibumoso) na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel