Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
28°C
 

Huye: Abana baganirijwe ku ndagagaciro za Olempike

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 22, 2018

Buri mwaka tariki 23 Kamena ni umunsi wahariwe kwizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike (Olympic Day) ku Isi, uwo munsi ukaba ubanzirizwa n’icyumweru Olempike (Olympic Week) kirangwa n’ibikorwa bitandukanye bya siporo higishwa cyane cyane urubyiruko indangagaciro  z’imikino  Olempike n’umumaro wa siporo muri rusange.

Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Rwemalika Felicite ubwo yaganiraga n’abana nyuma y’imikino

Tariki 20 Kamena 2018 mu karere ka Huye ni ho hatangirijwe ibi bikorwa byateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda. Ibi bikorwa birimo imikino itandukanye ihuza abana  biga mu mashuri abanza bari hagati y’imyaka 8 na 12.

Ubwo hatangizwaga  iki gikorwa, Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Rwemalika Felicite  yatangaje ko  kigamije  gukangurira abana bato ko siporo ari ingenzi  ifite akamaro kandi ko   buri wese agomba kuyikora. Akomeza avuga ko bigishwa indagagaciro za siporo  zirimo ko umuntu ukora siporo agomba kurangwa n’imyitwarire myiza, kubana neza na bagenzi be ndetse no gukorera hamwe.

Kuba iki gikorwa kirimo kubera i Huye, Rwemalika yavuze ko ari hamwe mu bafite amashuri menshi kandi yitabira imikino.

Ku munsi wa mbere w’iki gikorwa hagaragaye abana bagera ku 1000 bavuye mu mashuri atandukanye mu karere ka Huye aho bakinnye imikino itandukanye irimo  umupira w’amaguru n’iyindi.

Ruzigamanzi Louis ushinzwe ibikorwa byo guhuza aba bana yatangaje ko ari byiza kuko bituma abana basabana bakamenyana.

Tariki 21 Kamena 2018, hakomeje ibikorwa byahariwe icyumweru Olempike (Olympic Week) byabanjirinjwe n’amahugurwa yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda kuri Olympism n’indangagaciro Olempike (Olympic Values), aya mahugurwa akaba yaritabiriwe n’umukozi ufite mu nshingano guteza imbere Siporo ku rwego rw’Akarere ka Huye n’abakozi bashinzwe siporo “Animateurs Sportifs” baturutse mu bigo cumi na bitanu (15) by’amashuri abanza n’ayisumbye akorera muri Huye.

Abana nyuma yo guhugurwa ku ndagagaciro za Olempike

Uyu munsi tariki tariki 22 Kamena 2018  hateganyijwe amarushanwa atandukanye azahuza ibigo by’amashuri  yisumbuye mu mupira w’amaguru , Volleyball, Basketball ndetse no gusiganwa ku maguru.

Abana bagaragaje ibyishimo

Ejo ku wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018 ni bwo hazasozwa ibi bikorwa  aho abana bazabanza gukora siporo hamwe  nyuma hanatangwe ibihembo. Ibi birori bikakazabera kuri Sitade ya Huye.

Abana bagera ku bihumbi 7 baturutse mu mashuri  abanza n’ayisumbuye agera kuri 16 ni bo bazagaragara muri iki gikorwa. Ku rwego rw’Isi umunsi mpuzamahanga wahariwe imikino Olempike  uzaba wizihizwa ku nshuro ya 70 naho mu Rwanda ni ku nshuro ya 20.