Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Huye: Abakobwa biga ubukanishi barasaba bagenzi babo gutinyuka imyuga yose

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 18-07-2019 saa 17:27:19
Uwamahoro Louise utuye mu Kagali ka Kaburemera aganira n'Imvaho Nshya (Foto Nshimiyimana E)

Bamwe mu bakobwa bahisemo kwiga gukanika imodoka ndetse na za moto mu Karere ka Huye, baributsa bagenzi babo ko nta mwuga n’umwe wagenewe ab’igitsina rukaka, bakemeza ko bizeye ko byanze bikunze bagize amahitamo meza azabafasha kwiteza imbere.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya yagiranye n’abakobwa 2 b’abakanishi, bagaragaje ko bagize amahirwe yo kwemererwa guhitamo kwiga imyuga bashaka, ariko bakavuga ko abakobwa biga imyuga bakiri bake.

Bavuga ko abenshi bagifata uyu mwuga nk’uw’abigitsina gabo, ndetse n’aba babiri ngo hari ababajya mu matwi bagamije kubumvisha ko bahisemo imyuga itabakwiriye.

Ni abakobwa batorezwa mu gakiriro ka Rwabayaganga gaherereye munsi y’isoko ry’umujyi wa Huye, bemerewe kwishyurirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babemerera guhitamo umwuga bifuza kwiga mu gihe cy’amezi 6, ariko bo baza guhitamo ubukanishi.

Mukakarangwa Valentine w’imyaka 20 wanarangije amashuri yisumbuye, atuye mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma, akaba yiga ubukanishi nyuma yo guterwa inkunga n’Akarere n’abafatanyabikorwa basabye ko buri wese w’urubyiruko udafite icyo akora ubishaka yahitamo umwuga ashaka akishyurirwa.

Yagize ati ‟Twari abakobwa benshi ariko 2 ni twe gusa twahisemo kwiga gukanika, nyamara abenshi bahisemo imyuga bavuga ko yoroheje natwe bakajya batubwira ko twahisemo umwuga w’abagabo.

Ariko ikiza ni uko natwe tubishoboye kandi abahungu twigana ntabwo baturusha kuko tubyiga tubikunda kandi twarabihisemo tubishaka.‟

Yunzemo ati ‟Ariko abaguca intege ntabwo babura ariko kubera ikizere umuntu aba yifitiye wigana umwete kandi ukumva ko ntacyo umuhungu yakora ngo wowe kikunanire kandi mwese mufite amaboko kandi mutekereza, ariko kandi burya iyo ukoze ikintu ugikunze n’Imana ikiguheramo umugisha. ‟

Agaruka ku mpamvu y’amahitamo yavuze ko yahisemo uyu mwuga kuko yawubonagamo amahirwe adakwiye guhezwaho, ati ‟Nahisemo umwuga mbona ko wamfasha kwiteza imbere nkabasha guteza imbere n’umuryango wanjye vuba.

Singaya ibyo abandi bakora ariko iyo udodeye umuntu si kimwe no gukora imodoka, kuko ushobora gukora ikintu gito bakaguha ibihumbi 5 bitagutwaye umwanya munini. ‟

ku rundi ruhande kandi avuga ko yahisemo ubukanishi kuko abona abakobwa bari muri uyu mwuga bakiri bake ugereranyije no mu yindi myuga.

Avuga ko mu gihe gito amaze yiga amaze kumenya byinshi

Ati ‟Mu gihe maze niga kitari kinini maze kumenya byinshi kuko maze amezi 3 ariko maze kumenya gutera ijeke kandi naje ntabizi, sinarinzi no kuba nakwatsa imodoka ariko byose ndabizi uje gukoresha imodoka sinananirwa kuguhindurira ipine ryatobotse.

Narikora kandi nizera ko mu gihe gito nzaba namaze kumenya no gutwara imodoka ninashaka uruhushya rwo gutwara imodoka binyorohere.‟

Uyu mwari avuga ko hari byinshi bidasaba ubumenyi bw’igihe kirekire kuko avuga ko ashobora no gukora feri z’imodoka, gusa ngo akaba ashyize imbaraga cyane mu kwiga uburyo bwo gukora moteri kuko byo ngo bisaba gufata umwanya no kwitonda.

Avuga kandi ko umukobwa ufite intego agera kuri byinshi kuko ngo atarangarira ibibaye byose mu mugi nk’uko bishobora kurangaza abahungu bamwe na bamwe.

Ati ‟Twebwe tuva mu rugo tukaza mu igaraje tukagenda hari aho badutumye ariko muri rusange tuguma hano. ‟

Asaba abakobwa bagenzi be kwitinyuka bakumva ko nta mwuga ugenewe abahungu bonyine ngo bumve ko bo hari ibyo bo batashobora.

Ati ‟Icyo nasaba abakobwa bagenzi banjye icya mbere ni ukwitinyuka bakumva ko nabo bashoboye ikibabuza gusa ni ukwitinya. Icya mbere ni ugukora bumva ko bya bindi ngo ibi ni iby’abahungu, ibi ni abakobwa ibyo bitakibaho, icya mbere ni ubushake kandi dukwiye gushyira hamwe tugafatanya y’abahungu n’abakobwa.‟

Ibi kandi binasa n’ibivugwa na mugenzi we, Uwamahoro Louise w’imyaka 27 utuye mu Kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma, wari waravuye mu ishuri ageze mu mwaka 2 w’amashuri yisumbuye.

Nawe yemeza ko ibyo umuhugu yakora n’umukobwa yabikora ariko akemeza ko ik’ibanze ari ugutinyuka.

Ati ‟Nahisemo uyu mwuga kuko numvaga byinshimiye mbishaka kandi icyo umuhugu yakora n’umukobwa yagikora icya mbere ni ukwigirira ikizere ukumva ko icyo ushaka uzashyiraho imbaraga ukakigeraho kuko burya gushaka ni ko gushobora, iyo wumva ko ikintu utazagishobora n’ubundi ntabwo ugishobora.‟

Uwamahoro avuga ko yasanze abenshi mu bakobwa bakitinya ariko akibutsa ko nta mpamvu yo kwitinya yakabaye igihari.

Ati ‟Akenshi abakobwa bumva ko bakwiga imyuga idasaba imbaraga batekereza ko yoroshye ariko no mu bukanishi nta gikomeye wavuga ko umukobwa atashobora kuko icya mbere ari ugutinyuka n’umwete wo gukora icyakuzanye ukumva ko ukwiye kukiga kandi ukakimenya. ‟

Yakomeje agira ati ‟Ntabwo nashoboraga kwiga kudoda kuko nabonaga abakobwa bose ari byo birukiramo ari benshi cyane, ariko mu bukanishi nabonaga nta bakobwa mpabona kandi naho hari amahirwe.

Ariko ahanini icyatumye mbuhitamo ni uko nari mbukunze, nari nsanzwe mbisaba mu rugo ku mahirwe mbona ubufasha.‟

Uwamahoro avuga ko iyo arebye n’abahungu batangiranye asanga bose banganya ubuhanga, akemeza ko nubwo abakobwa ari bake ariko badasigara inyuma, bityo agakomeza asaba abakobwa kwitinyuka no kwibwira ko hari ibyo batashobora.

Uwamahoro Louise utuye mu Kagali ka Kaburemera aganira n’Imvaho Nshya (Foto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.