Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Huye: Abafite ubumuga barishimira kudahezwa no guhabwa agaciro n’ubuyobozi

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 05-12-2018 saa 05:27:38
Iyi ni imipira ibohwa n'abafite ubumuga bari baje kumurika (Ifoto Nshimiyimana E)

Abafite ubumuga bo mu turere twa Huye na Gisagara bagaragaje ko hari byinshi bishimira bagezeho, bagashima Leta y’u Rwanda yatumye bagira agaciro kandi bakigirira ikizere cy’uko na bo bashoboye.

Ibyo bishimira babigarutseho mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga wizihirijwe mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, ku wa 3 Ukuboza 2018, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga mu bikorwa byose mu buryo bungana kandi budaheza”.

Hanabaye n’imurikagurisha ry’ibikorwa byakozwe n’amakoperative y’abafite ubumuga akorera mu mirenge 3 y’Akarere ka Huye ari yo Gishamvu, Kinazi ndetse na Rusatira.

Ndayisaba Salvator, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Huye akaba n’umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, avuga ko ibyo bishimira ari byinshi ariko ku isonga akahashyira kudahezwa no guhabwa agaciro n’ubuyobozi.

Ndayisaba ufite ubumuga bwo kutabona yagize ati: “Tumaze kugera kuri byinshi dushimira ubuyobozi, aho cyane cyane dushingira ku gaciro ubuyobozi buduha, n’ubuvugizi bwose bukorwa ubuyobozi burabwumva, twari mu gikari none ubu turi ahagaragara ndetse hakaba hari n’igikorwa cyo kutubarura kugira ngo hamenyekane neza umubare w’abafite ubumuga”.

Mukakalisa Anne Marie, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Murenge wa Kinazi, na we agaragaza ko ubuyobozi bwafashishe abafite ubumuga kwifasha.

Ati: “Turashimira ubuyobozi bwagiye badufasha muri byinshi bituma abafite ubumuga tubasha kwiteza imbere kuko nta wugihezwa twahawe agaciro, twishyira hamwe tugafashwa kandi ibyo dukora bituma tugenda twiteza imbere ndetse n’abandi baduha agaciro kuko babona hari ibyo twikemurira, uyu munsi turahinga, turacuruza, turadoda, imirimo yose turayikora kandi muri koperative n’udafite ubumuga turamwegera tugakorana”.

Iyi ni imipira ibohwa n’abafite ubumuga bari baje kumurika (Ifoto Nshimiyimana E)

Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye Kagabo Joseph yashimiye abafite ubumuga kubera ishyaka ryabo ndetse abizeza ko akarere kazakomeza kubafasha.

Avuga ko kureba kure kwa Leta y’u Rwanda ari ho havuye gahunda nziza zigamije guteza imbere abafite ubumuga.

Ati: “Nk’uko mushima natwe turabashimira, uyu munsi w’abafite ubumuga nta bwo ari umunsi twahoranye, ni umunsi wo kwamamazwa. Leta nziza ishinzwe kurinda muturage akavuzwa, akigishwa hakongerwaho n’agaciro iba ikwiye guha umuntu, iyo tugeze aha dushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wadusabye ko izi mbaraga dukwiye kuzitaho kandi ni ho havuye gukora politiki idaheza mu mibereho yose y’Igihugu”.

Yijeje abafite ubumuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubafasha kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.