Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Huye: Abacuruza imboga n’imbuto barishimira inyubako bahawe yabazamuriye ubucuruzi

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 11-03-2019 saa 07:28:16
Inyubako yo gucururizamo imboga n’imbuto (Ifoto Nshimiyimana E)

Abaturage bo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Maraba barahamya ko kuba barabonye inyubako yo gucururizamo imboga n’imbuto (Selling Point) byabafashije gukora ubucuruzi neza bituma babasha kwiteza imbere.

Ni inyubako icururizwamo imboga n’imbuto byiganjemo amashu, inyanya, intoryi, ibitunguru, imboga nka dodo n’imbwija, imineke, avoka ndetse n’izindi mbuto z’amoko anyuranye.

Mukangoga Marie Rose ukorera ubucuruzi muri iyi nyubako avuga ko inyubako bakoreramo ituma ubucuruzi bwabo bugenda neza dore ko n’amasaha yo gucuruza yiyongera ari byo bituma biteza imbere.

Yagize ati: “Iyi nyubako yaradufashije cyane kandi mu buryo bugaragara kuko kuva na mbere twacuruzaga imboga n’imbuto, tukabikorera hanze izuba rikatwica, umukungugu ukazamuka ukatubangamira ndetse ukanajya ku bicuruzwa byacu ugasanga bisa nabi bitakurura umukiriya ndetse no mu gihe k’imvura ugasanga hari urwondo, ariko uyu munsi turatekanye ubucuruzi buragenda neza”.

Yunzemo ati: “Kuko turi hamwe kandi ahantu hazwi bituma abakiriya baboneka, yaba ari abagura ibyo bakoresha mu ngo ndetse n’abajya gucuruza muri Huye ndetse n’i Nyamagabe”.

Mukamazimpaka Françoise na we ukorera muri iyi nyubako yishimira ibyiza bakesha iyi nyubako. Ati: “Tutarayibona twakoreraga hanze; ahantu hari ivumbi cyangwa icyondo imvura yaba yaguye imboga zigasa nabi, kuba rero ari uko byagendaga byatumye ubuyobozi butwubakira iyi nyubako kandi yaradufashije”.

Yakomeje agira ati: “Iterambere ryacu ryariyongereye kuko dukorera ahantu hazwi kandi heza n’abaguzi bariyongereye baraboneka nta kibazo umuntu arabona agafaranga agashobora kwiteza imbere”.

Ibyiza by’iyi nyubako ifatwa nk’isoko ryihariye ry’imboga n’imbuto inashimwa n’abahinzi bahamya ko yatumye babona aho kugurishiriza umusaruro batarinze gukora ingendo ndende.

Ndayisenga Pacifique ati “Natwe nk’abahinzi tubona aho tuzana umusaruro wacu bityo ukabona amafaranga, si nka mbere kuko akenshi ntiwabashaga kugurisha imboga nyinshi bitagusabye kujya i Nyamagabe cyangwa i Huye ariko uyu munsi ibyo wazana byose nta bwo wavuga ko wabura umukiriya”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Hakuzimana Jean Baptiste, avuga ko abaturage bahawe inyubako yubatswe ku bufatanye bw’Akarere n’Umurenge ndetse n’abafatanyabikorwa hagamijwe guteza imbere ubucuruzi bw’imbuto n’imboga by’umwihariko izera muri uriya murenge.

Yagize ati:”Iriya nyubako yubatswe kuko byagaragaye ko Umurenge wacu wa Maraba ari ikigega k’imboga yaba ku mujyi wa Huye ndetse n’uwa Nyamagabe duturanye na bo baza guhahira hano, ubwo rero twubatse iriya nyubako kugira ngo abahinzi bage babona aho bazana umusaruro abacuruzi na bo babone aho kugurishiriza”.

Na we yemeza ko byagize umusaruro ndetse bigafasha abacuruzi n’abahinzi gutera imbere kuko ubu abantu bafite aho bagurira bakanagurishiriza kandi hazwi neza.

Inyubako yo gucururizamo imboga n’imbuto (Ifoto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.