Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Huye: Abacitse ku icumu bataba ku masambu bibukijwe kwiyandikishaho ubutaka

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 01-05-2019 saa 09:03:28
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre (Ifoto Nshimiyimana E)

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André yibukije abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kwiyandikishaho ubutaka kuko ari kimwe mu byabafasha kurinda neza imitungo yabo.

Ni mu gihe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari imiryango yagiye idashobora gukomeza kuba ku masambu yabo bitewe n’uko abarokotse ari bake bagahitamo kujya gushakira ubuzima ahandi.

Kamana yabigarutseho mu Murenge wa Kinazi mu gikorwa cyo kwibuka, nyuma y’umunsi umwe gusa agaragarijwe n’umwe mu bacitse ku icumu wagaraje ko hari abarengera ubutaka bwabo akenshi bitwaje ko batahaba.

Kamana yagize ati ‟Ejo turimo twibuka i Rubona hari uwatubwiye ati mujye mudufasha dusubire kuri gakondo yacu, wenda gakondo abakiri bato ntabwo babyumva ariko gakondo ni hahandi ku muzi, ku gicumbi, aho umuntu yakuriye kandi abasekuru be bari bari, ababyeyi ariko ndangira ngo nanye mbisabire niba uyu munsi turi amashami yashibutse ku bacu mureke noneho dukore ibishoboka izi gakondo zacu tuziyandikisheho. ‟

Yunzemo ati ‟Ufite ubutaka butaramwandikwaho agerageze abwiyandikisheho kuko umutungo utimukanwa witwa uwawe iyo ukwanditseho.”

Kamana avuga ko gukora ibyo byose ari n’uburyo bwiza bwo kwihesha agaciro, ati ‟Ngira ngo kwiyandikishaho iyo mitungo no kuyifata neza ikabyazwa umusaruro ni kimwe mu byakwereka nabatarakwifurizaga ineza ko mutazimye.”

Avuga ko kubyaza umusaruro isambu ari inshingano ndetse amategeko atihanganira umuntu n’umwe utabyaza ubutaka umusaruro, ati ‟Kuhabyaza umusaruro uretse kuba ni inshingano ariko n’ubutaka butabyazwa umusaruro nabwo buriya usanga uwo ariwe wese ashobora kuburengera ariko iyo usanzwe uhakorera ku buryo busanzwe buzwi ubutaka buba bufite umutekano. ‟

Avuga kandi ko kubyaza umusaruro ubutaka bwagiye busigwa n’imiryango itarakomeje kuba ku masambu yayo nyuma ya Jenoside bizanafasha kugirango uwasigaye nawe nasiga umwana nawe amenye aho umutungo w’umuryango uri .

Yakomeje agira ati ‟Ibyo kandi bizafasha kugira ngo n’uwo wabyaye ugende umwereke uti iwacu hari aha ngaha kuko no mu gihe utazaba uhari uwo mwana byamufasha. ‟

Avuga ko iki kifuzo bagisaba batirengagije ko hari wenda n’aba badafite imbaraga ariko ngo kwindikisha byo ni ngombwa kuko n’utahabyaza umusaruro yahakodesha cyangwa kwatisha ariko mu buryo bw’amategeko nyir’ubutaka azwi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre (Ifoto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.