Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Humura irasaba ko hakubakwa urwibutso  rwa Jenoside muri Tanzaniya

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 24-04-2018 saa 07:00:22
Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda Mugambage Frank iburyo na Nubumwe Jean Bosco ibumoso hamwe n'abagize Umuryango Humura bagana ku Kiyaga cya Vigtoriya (Foto Wilson T)

Abagize ishyirahamwe ‘Humura vigitoriya warakoze’ rifite mu nshingano gushakisha aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajugunywe mu mazi iherereye, barasaba  Leta ndetse na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, kubafasha kugira ngo  imibiri y’ababo yarohowe mu kiyaga cya Vigitoriya ku ruhande rwa Tanzaniya mu karere ka Ngara babe bashyingurwa mu cyubahiro, cyane ko ngo n’imibare itaramenyekana.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Mugambage Frank iburyo na Nubumwe Jean Bosco ibumoso hamwe n’abagize Umuryango Humura bagana ku Kiyaga cya Vigtoriya (Foto Wilson T.)

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ubwo yari ku kiyaga cya Vigitoriya, mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu gikorwa cyo kunamira no kwibuka ibihumbi bibiri na magana inani basaga barohowe mu kiyaga cya Vigitoriya baruhukiye mu rwibutso rwa Kasensero mu karere ka Rakai mu ntara ya Masaka muri Uganda, perezida wungirije w’ishyirahamwe Humura, Nubumwe Jean Bosco, asanga mbere yo kwibuka ku nshuro ya 25 bazaba bagiye muri Tanzaniya  kureba aho iyo mibiri iherereye.

Ati “Nyuma yo kujya kwibukira muri Uganda, turategura urugendo no mu gihugu cya Tanzaniya, nyuma yo kuganira na  CNLG  tuge  kureba   aho twamenye ko abacu bashyizwe nyuma yo kuvanwa mu mazi, maze dutangire gutekereza no kubakorera ubuvugizi ku buryo nibura bashyingurwa mu cyubahiro bakwiye nkuko  i Bugande bimeze kandi tuzabyakira neza. Abasaga 900 bashyinguwe mu rwibutso rwa Benaco.

Ku byerekeranye n’abavanywe mu mugezi w’Akagera mu gihugu cya Tanzaniya, umuyobozi wa Humura ndetse n’abanyamuryango ba Humura, bashima ko hari amwe mu matorero y’abagiraneza  kugeza ubu yakoze igikorwa cyo gushyingura imibiri 917 yarohowe muri uwo mugezi, nubwo ngo hari akabazo k’isuku n’uburyo icunzwe.  Abo bakaba barashyinguwe n’Itorero ‘Tanganyika Christian Refugee Services  Lutheran world federation Ngara” rikorera mu ntara y’Akagera.

Mu butumwa yatangiye ku rwibutso rwa Kasensero mu gikorwa cyo kwibuka abarohowe mu kiyaga cya Vigitoriya, Amb. Mugambage Frank uhagarariye u Rwanda muri Uganda,  avuga ko ikibazo k’imibiri yatungukiye mu gihugu cya Tanzaniya itarashyingurwa akizi,  yizeza ko hagiye gukorwa ubuvugizi maze hagire igikorwa.

Ati “Ni ikibazo twaganiriyeho na CNLG tubereka n’amafoto, rero tuzakomeza kubibutsa, ku buryo batanga igisubizo kiza, maze abari mu gihugu cya Tanzaniya bakubakirwa urwibutso mu rwego rwo kubaha icyubahiro bakwiye nk’uko byagenze hano muri Uganda”.

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.