Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Hoteli ya FERWAFA ishobora guhindurwamo ishuri ry’umupira w’amaguru 

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Aug 20, 2018

Mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” baravuga ko nyuma yo kuganira n’intumwa z’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” bashobora guhagarika umushinga wo kubaka hoteli ya FERWAFA bari guterwamo inkunga na FIFA.

Inyubako ya Hoteli ya FERWAFA ishobora guhindurwamo ishuri ry’umupira w’amaguru

Ibi byatangajwe na Rtd Brig Gen Sekamana, Umuyobozi wa FERWAFA wavuze ko ku ikubitiro atumva agaciro ko gushora akayabo k’amafaranga mu mishinga yo kubaka hoteli aho kuzamura umupira uzabyara inyungu z’amafaranga.

Ati: “Mu gikombe k’Isi 2018 nahuye n’abantu ba FIFA barambwira ngo ubona iriya hoteli muzayikomeza? Ndababwira nti ibyo ni ibintu byo kuzasesengura. Muri iyi minsi twakoze amahugurwa n’abantu ba FIFA hari hajemo ibihugu birindwi, bagendaga bereka buri gihugu icyo kigomba gukora, ibyo twakoze mu gihe gito tumaze barabona bigenda neza ariko baratubwiye ngo iriya hoteli muzahura n’ibibazo”.

Akomeza agira ati “Nange narabajije nti ko amafaranga ya FIFA aza mu kuzamura umupira mu iterambere ryawo, ibyo uzamuye ukaba ari byo ukuramo ibindi, byagenze bite ngo mwemere ko ayakazamuye abana ajya mu kubaka hoteli, iyo hoteli ikaba ariyo izazamura umupira? Aho ni uguteza imbere ikintu ngo umupira uzabe utera imbere, kandi yakabaye ateza imbere umupira nawo ukazabyara amafaranga. Urumva biracuritse. Barambwiye ngo ni mwe mwabisabye ariko mushobora kubihindura”.

Umuyobozi wa FERWAFA avuga ko uyu mushinga usa n’udashoboka  kuko FIFA itabaha amafaranga batararangiza kubaka byibuze kugeza ku rugero rwa 70% naho Maroc  yari kubafasha na yo ikaba itarabishyiramo imbaraga, aha niho ahera yemeza ko bishobora kurangira  bawuhinduyemo  ikigo kigisha umupira.

 Rtd Brig Gen Sekamana ati “Na Maroc yatwemereye kugira icyo iduha yatubwiye ko izatangira kubyigaho muri Nzeri 2018. FIFA nayo ayo isigaje kuduha ivuga ko itayaduha tutubatse ngo tugeze kuri 70%  kandi ntitwemerewe gufata ideni kuko gufata ideni bivuze ko haba hashobora kugurishwa kandi kugurisha ibintu birimo amafaranga ya FIFA ibyo ntibibaho”.

Akomeza avuga ko ari ikintu kitoroshye ariko bakurikije ibyo barimo kuganira n’abantu batandukanye  hari igitekerezo cyo gushyiraho ishuri ritoza abana, bikaba byabafasha  kurusha gukomeza Hoteli.  

Yagize ati: “Hoteli ziri mu Rwanda ni nyinshi, ari muri Kigali (ntiwabara). Twahoze tuganira n’abantu bo muri Banki nkuru barimo batubwira bati usibye Federasiyo n’abandi barimo bareba uko bagabanya kuko batubwiye ko 30% by’abafata amadeni bayashoye mu mahoteli kandi urwego amahoteli agezeho ni uguteza ibibazo kuruta kubikemura”.

Iyi Hoteli yari yatangiye gutekerezwa mu 2015 n’abahoze mu buyobozi bwa FERWAFA yari kuzura itwaye  miliyari 3.8  by’amafaranga y’u Rwanda harimo 35% yari gutangwa na Maroc andi 65% agatangwa na FIFA