‘Hora Rwanda’ uranenga urubyiruko rutitabira ibiganiro mu gihe cyo kwibuka

Yanditswe na DOSI JEANNE GISELE

Ku ya 27-03-2018 saa 15:32:55
Gyain Makara, Umuhazabikorwa wa Hora Rwanda (Foto Dossi J. G.)

Mu gihe habura iminsi mike Abanyarwanda n’Isi yose bakibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango Hora Rwanda uhuriwemo n’urubyiruko rwarokotse Jenoside, uvuga ko ubabazwa n’urubyiruko rwirirwa mu rugo rureba filimi mu gihe abandi bagiye mu biganiro mu gihe cyo kwibuka.

Mu gihe cyo kwibuka, Abanyarwanda mu ngeri zose aho batuye mu midugudu, bahabwa ibiganiro bijyanye n’insanganyamatsiko iba yateguwe. Gusa ibi biganiro usanga byitabirwa n’umubare munini w’abakuze.

Gyain Makara, Umuhazabikorwa wa Hora Rwanda (Foto Dossi J. G.)

Abagize uyu muryango basanga zimwe mu mpamvu zitera ubwitabire buke bw’urubyiruko mu gihe cyo kwibuka, imyumvire iza ku isonga.

Umuvugizi w’uyu muryango, Habineza Felix, avuga ko bifuza ko barumuna babo bamenya ukuri ku byabaye atari ibyo bakuye ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Nka Hora Rwanda, tubabazwa cyane n’urubyiruko bagenzi bacu by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, birirwa bareba filimi mu gihe abandi bagiye mu biganiro mu gihe cyo kwibuka, bitewe n’uko abenshi usanga basomera amateka ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga kandi harimo aya nyayo ndetse n’agoretse, twe duharanira ko bayamenya kandi bakayabwirwa n’abayazi neza.”

Nyamaswa Abdoulkarim, umunyamuryango wa Hora Rwanda, avuga ko urubyiruko rukwiye gushyira hamwe bityo ntihagire abumva ko kwibuka ari ibya bamwe.

Ati: “Kwibuka si iby’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa, ahubwo buri rubyiruko rugomba kumva ko bose bashyira hamwe bagafatanya kwibuka.”

Makala Gylain, umuhuzabikorwa wa Hora Rwanda, avuga ko urubyiruko rutitabira ibikorwa byo kwibuka byatuma bibagirwa ibyabaye ndetse n’aho bavuye.

Ati: “Kwibuka bifasha urubyiruko kumenya amateka ndetse no guharanira ko bitazongera ukundi, muri iki gihe usanga urubyiruko rwaratwawe n’ibigezweho gusa bigatuma batitabira ibikorwa byo kwibuka, urubyiruko rutibuka birutera kwibagirwa aho rwavuye.”

Umuryango Hora Rwanda watangiye mu 2014, ukaba ugizwe n’abanyamuryango basaga 150 baba mu miryango ine igizwe n’ababyeyi (papa na maman n’abana) babafasha kwikura mu bwigunge.

Unakora kandi ibikorwa ngarukamwaka bitandukanye byo kwibuka, harimo gusura ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse no gukora umuganda ku nzibutso za Jenoside zitandukanye.

Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bizatangira ku italiki ya 7 kugera ku ya 13 Mata 2018. Mu bikorwa biteganyijwe harimo gucana urumuri rw’ikizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, urugendo rwo kwibuka, kwibuka abanyapolitiki barwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside, no kwitabira ibiganiro ku rwego rw’Umudugudu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Kwibuka Twiyubaka.”

Umwanditsi:

DOSI JEANNE GISELE

One Comment on “‘Hora Rwanda’ uranenga urubyiruko rutitabira ibiganiro mu gihe cyo kwibuka”

  1. Ibyo Hora Rwanda ivuga nibyo, urubyiruko rwinshi usanga rutitabira icyunamo, ibyo rero bizajya bituma urubyiruko rubeshwa Ku mateka y u Rwanda bitume ingengabitecyerezo ya genocide idacika mu gihugu.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.