Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Hinga Weze yijeje ubufasha abavanwe mu Kirwa cya Mazane

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 04-06-2019 saa 12:40:53
Abatujwe mu mudugudu w'ikitegerezo wa Rweru bashyikirijwe amagodora

Imiryango 284 yatujwe mudugudu w’ikitegerezo wa Rweru ivanywe mu kirwa cya Mazane ni yo yijejwe na Hinga Weze ubufasha muri tekiniki z’ubuhinzi n’ubundi bujyanama.

Ushinzwe imirire, uburinganire no guhindura imyumvire y’abaturage muri Hinga Weze Nyirajyambere Jeanne d’Arc yijeje abimuriwe mu mudugudu w’ikitegerezo wa Rweru kuzababa hafi mu bijyanye n’ubuhinzi, indyo inoze, kuguza no kugurizanya cyo kimwe no kubashakira amasoko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Nyirajyambere yavuze ko Hinga Weze ari umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.

Ushinzwe imirire, uburinganire no guhindura imyumvire y’abaturage muri Hinga Weze Nyirajyambere Jeanne d’Arc

Hinga weze izafasha imiryango yose 284 ihari, binyuze mu cyo yita JAF ( Joint Action Forum ).

Yagize ati “Dukurikije ibyo Hinga Weze ikora, tuzabafasha mu bijyanye no kubona aho baryama, ni yo mpamvu twabazaniye amagodora. Tuzabafasha mu bijyanye n’uburyo bashobora guteka kuko ni bwo bakimuka, buri muryango tuzawuha amasafuriya 2, tuzabaha n’amasahane, amabakure, ibikombe, n’ibindi bikoresho byo gukoresha mu rugo bijyanye n’isuku.”

Akomeza agira ati : “Ikindi twabazaniye umurama wo gutera kugira ngo bazabashe gukora uturima tw’igikoni, kuko bafite ibigega bito bage babona imboga n’imbuto bihoraho.”

Uretse ibyo, ngo bazabaha buri muryango ibiro 10 by’ibishyimbo bikungahaye ku Butare, kugira ngo babashe guhinga mu turima twabo duto ariko babone umusaruro.

Byongeye kandi, ngo bazabaha inyigisho, zijyanye no guhinga ku butaka buto ariko bakabona umusaruro, bigishwe uburyo bashobora kwibumbira mu makoperative cyangwa se mu matsinda yo kuguriza no kugurizanya kugira ngo biteze imbere ubwabo, bigishwe ibijyanye no guteza imbere umugore, ibijyanye n’imirire kugira ngo bya biryo bike babona bage bashobora kugaburira abana bari munsi y’imyaka 2 ibikungahaye ku ntungamubiri hagamijwe kurwanya imirire mibi.

Yagize ati : “Tuzakomeza gukorana nabo igihe kirekire kuko ubu aba baturage bimuwe ku kirwa cya Mazane babazana mu murenge wa Rweru dusanzwe dukoreramo. Ni kuvuga ngo ibikorwa byose tuzagena mu bijyanye n’ubuhinzi harimo no kubigisha gusukira imyaka kuko Ubugesera buri mu turere dukunda kuzahazwa n’izuba, nabo bizabageraho kugira ngo bage babasha gusukira imyaka yabo n’ibijyanye no kubashakira amasoko muri bya bihingwa Hinga Weze ikoraho harimo ibishyimbo bikungahaye ku Butare, harimo ibigori, harimo imboga n’imbuto, harimo ibirayi, ndetse n’ibijumba bikungahaye kuri vitamini A.”

Ibyo ngo ni uruhererekane nyongeragaciro Hinga Weze ikoraho, hanyuma babafashe kubona amasoko, babafashe kubungabunga umusaruro ndetse banafashwe no kwita ku mirire yabo n’abana babo.

Mukabaziruwunguka Francine, umwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegerezo wa Rweru avuga ko yishimiye amazu batujwemo kuko nkuko abisobanura ngo yabonye ari amazu meza arezne uko umuntu yabitekereza.

Yagize ati : “Ntabwo nari narigeze ntekereza kuba mu nzu nk’iyi.”

Avuga ko bagiraga ibibazo byo kurema amasoko kubera kuba kure y’ibikorwa remezo bigatuma bagira ikibazo k’imvubu ziba aho banyuraga mu kibaya, bigatuma bahorana ubwoba.

Ati : “Ndashimira umubyeyi wacu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, udutekerezaho, akatwifuriza kugira ngo tube ahantu heza tuve mu kirwa twabagaho nabi mu bwigunge.”

Kuba hari bamwe mu bimuwe bari bahangayikishijwe naho bazahinga bishimira ko ibibazo byose bari bafite basanze byaratekerejweho kuko bijejwe kuzahabwa ubutaka bwo guhinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko aba baturage bazafashwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda .

Anavuga ko hari na gahunda y’ubuhinzi ku butaka bwa hegitari 101 bagomba kugabana buri muturage azabona nk’igice cya hegitari, ibindi ni ugufatanya nk’abafatanyabikorwa nka Hinga Weze n’abandi mu buryo bwo kubyaza umusaruro ahantu hatoya, kuhira mu gasozi n’ibindi.

Ati : “ Turashaka no kubabumbira mu makoperative kuko ntabwo umuntu azakora umwuga umwe, ubu turateganya ko twabafasha mu bworozi bw’inkoko bikaba byabateza imbere ariko n’abashaka gukomeza umwuga w’uburobyi bahakoraga turashaka ko bakora Koperative yajya ifashwa gusubira muri kiriya kirwa kujya kuroba bitari mu kajagari ku buryo hajya hajyayo abarobyi babizi atari abana bashobora kurohama.

Ashimira Hinga Weze ubufasha yabahaye harimo n’amagodora yo kuryamira, agira ati : “ Hinga Weze ni abahanga mu bijyanye no guhinga bakoresheje ubutaka butoya, gutanga imbuto no kwerekana tekiniki z’ubuhinzi. Bazadufasha guhugura aba baturage mu buhinzi bushobora kweza neza ahantu hatoya.”

Abatujwe mu mudugudu w’ikitegerezo wa Rweru bashyikirijwe amagodora

Kuba abaturage bavuga ko bahabwa inka ariko bakagira imbogamizi zo kubona ubwatsi, Mutabazi avuga ko bazafatanya kugira ngo batere ubwatsi.

Yasabye aba baturage kugubwa neza, gufata neza iyi mpano bahawe, kuko hari igihe umuntu ahabwa inzu akayifata nabi cyangwa rimwe na rimwe hagira icyangirika ku nzu akumva ari leta igomba kuyisana.

Hinga Weze yatanze ubufasha ku baturage batujwe mu mudugudu w’Ikitegerezo wa Rweru

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.