Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Hinga Weze igiye kongerera ubumenyi urubyiruko rukora ubuhinzi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya May 2, 2018

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko rwongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu ihuriro Nyarwanda ry’urubyiruko rukora mu by’ubuhinzi n’ubworozi (RYAF), Mugiraneza Regis, yatangaje ko mu myaka itanu umushinga w’Abanyamerika Hinga Weze ugiye guteramo inkunga ibikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda bazabafasha kongerera ubumenyi urubyiruko rwiyemeje gukora ubuhinzi n’ubucuruzi mu buhinzi bya kinyamwuga no kongera umubare w’urundi rubyiruko mu buhinzi.

Mugiraneza Regis, ukuriye inganda mu Ihuriro nyarwanda ry’urubyiruko RYAF

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mugiraneza yagize ati “Uyu mushinga mu by’ukuri waziye igihe kuko Ihuriro RYAF tumaze umwaka n’igice; ikintu tumaze kuganiraho  n’aba baterankunga, tuzakorana guhera ku musaruro uri hariya hasi kugeza ubwo umusaruro ugeze ku bo wagenewe ari ho ku isoko no ku baturage.

Tuzakorana cyane cyane mu kongera ubumenyi bw’abacuruzi b’inyongeramusaruro b’urubyiruko, tukazafatanya na none mu kongerera ubumenyi urubyiruko rufite inganda nto. Kugira ngo abafite inganda babashe kubona umusaruro uhagije wo gutunganya ni uko bakorana n’abahinzi, ni ukuvuga ngo tuzakorana n’urwo rubyiruko kugira ngo rubone ikemezo cy’ubuziranenge.

Turashaka ko urubyiruko rukora ubuhinzi ruzamuka, bakongera umusaruro ku buso bahingaga ariko noneho bagamije kongerera agaciro na bya bindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”

Yakomeje avuga ko bizeye ko mu myaka itanu iri imbere, mu Rwanda hazaba hari urubyiruko rwinshi ruri mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi runabikoramo ubucuruzi bwa kinyamwuga nk’uko igihugu kibyifuza.

Ati “Ahari imbogamizi cyane kugeza ubu ni mu bumenyi, akenshi urubyiruko rwize hari igihe tuva mu mashuri dufite ibitekerezo byo guhinga ariko ugasanga nta bwo twumva neza uko bahinga; ubu ikindi bazadufasha ni ukongera ubumenyi mu byo dukora byose, niba ari uguhinga duhinga gute, dushyiramo ifumbire imeze ite, ni gute dushaka amasoko y’ibyo dusaruye, ni gute duhinga ibihingwa bigezweho kandi bijyanye n’igihe ariko noneho n’Abanyarwanda bakeneye”.

Umushinga Hinga Weze, ukorera mu turere icumi mu gihugu hose guhera umwaka ushize mu 2017, ufasha abahinzi kongera umusaruro, kubigisha uko bashaka amasoko y’umusaruro wabo bakagurisha byinshi bityo bakabona amafaranga ahagije yo kwikura mu bukene ariko bakora ubuhinzi kinyamwuga.