Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Hibutswe abarenga ibihumbi 42 bo mu miryango yazimye muri Jenoside

Yanditswe na MANISHIMWE NOEL

Ku ya May 21, 2018

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi, Urubyiruko, abagize Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi-GAERG, abaturage baturutse hirya no hino mu gihugu,  bahuriye mu murenge wa Nyarubuye mu Karere ka  Kirehe,  muri gahunda yo kwibuka imiryango  igera ku 9 706 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari igizwe  n’abantu 42 647.

Abayobozi batandukanye bitabiriye gahunda yo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto Manishimwe N) (2)

Gahunda  yo kwibuka imiryango yazimye yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye  ku  mugoroba tariki ya 19, kugeza mu gitondo cyo ku itariki ya 20 Gicurasi.

Ubushakashatsi bukorwa n’Umuryango GAERG, bugaragaza ko imiryango 245 yari igizwe n’abantu 1 044, ari yo imaze kumenyekana yazimye, mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe. Mu gihe mu Karere ka Ngoma  imiryango yabaruwe igera kuri 704, yari igizwe n’abantu 2 915   bo mu mirenge 14 igize ako karere.

Mufulukye Fred Guverineri w’Intara y’ Iburasirazuba ibumoso na Dr. Bizamana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa CNLG iburyo (Ifoto Manishimwe N.)

Mazimpaka Olivier Umuyobozi w’Umuryango GAERG, avuga ko ubushakashatsi uyu muryango  umaze gukorera mu turere 19 tw’u Rwanda, bugaragaza  imibare  y’agateganyo y’imiryango isaga ibihumbi 9 y’Abatutsi yishwe, ntihagire n’umwe urokoka.

Ati: “Mu mibare, tumaze kugira imiryango 9 706, ariko  abantu bari bayigize, kugeza uyu munsi abo tumaze kubarura ni abantu 42 647. Aho ni mu turere 19, kuko tubarura akarere ku karere. Ariko na none iyo ni imibare y’agateganyo, kubera ko ibarura dukora, nta bwo dufite ubushobozi bwo gucukumbura neza ku rwego twifuza kugeraho”.

Mazimpaka asobanura ko kuzima kw’imiryango,  bigaragaza neza ko icyari kigamijwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi; ari uko hatagira n’umwe urokoka.

Ati “Kwibuka imiryango yazimye bitwibutsa neza umugambi wa Jenoside wari ugambiriwe n’abayiteguye, wo kwica umuryango wose muri urwo rugo.  N’abagiye barokoka, ni ugucika umugambi wari  ugambiriwe wo kumaraho burundu”.

Agaruka ku mpamvu imiryango yazimye yibukwa Mazimpaka yagize ati “Abo twibuka uyu munsi   nta bwo bafite abantu babibuka buri munsi kuko twibuka ababyeyi bacu, tukibuka abavandimwe, ugategura kubibuka, ukajyana indabo,… ariko abo   twibuka uyu munsi ni twebwe bafite bo kubibuka”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba   Mufulukye  Fred  avuga ko  mu gihe hibukwa imiryango yazimye, abantu bakwiye kuzirikana  ko abakora ikibi batarama.

Ati “Ni byo twe turahari uyu munsi, nta kundi  twabigenza,   ariko dutekereze ko  abagome bahemutse cyane, kubona  umuryango wose,..hakaba nta numwe uhari kuri uno munota. Nta kundi twabigenza, turabyakira, kuko ni amateka yacu.

Abayobozi n’abaturage babigizemo uruhare, habuze ikerekezo nta mahoro bafite, kandi baratsinzwe. Batsinzwe n’ingabo za RPF Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi zari nke, ariko  dukuremo isomo. Ibyo dukora byose dukwiye kuba dufite ikerekezo cy’ubuzima, dufite n’intego y’aho dushaka kugera. Ndasaba urubyiruko, ababyeyi n’ubuyobozi  kwanga ikibi, no gukumira ko Jenoside itakongera kuba ukundi”.

Ni ku nshuro ya 10 hibukwa imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Insanganyamatsiko yo kwibuka kuri iyi nshuro igira iti ‘Ntukazime Nararokotse’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG Dr. Bizimana Jean Damascène  yatanze ikiganiro kibanze ku mateka ya Jenoside  mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, agaragaza ko  iri mu zatangirijwemo Jenoside kuva mu myaka ya 1963, kugeza umugambi wayo ushyizwe mu bikorwa mu  1994.

GAERG ishima Leta y’u Rwanda ifasha mu gutegura igikorwa yo kwibuka imiryango yazimye; by’umwihariko  igashima  ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi;  hakagira bake barokoka.

Nk’uko byasobanuwe n’abarokokeye i Nyarubuye, abicanyi bakoze Jenoside muri aka gace bayikoranye  ubugome ndengakamere.