Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Herekanywe uko iteganyagihe ryifashe ku bihugu byo mu karere

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya Aug 29, 2018

Mu nama yari imaze iminsi ibiri yahuje impuguke ku by’iteganyagihe mu bihugu 11 byo mu ihembe rinini ry’Afurika, herekanywe uko ikirere kizaba kifashe mu gihembwe cy’Ukwakira-Ukuboza 2018 muri ibyo bihugu.

Umuyobozi mukuru w’ ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe (METEO Rwanda), Ntaganda John Semafara

Ntaganda John Semafara, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), yerekanye uko ibipimo by’imvura bihagaze.

Ati: “Kuva mu Kwakira-Ukuboza 2018 hagaragara imvura mu bihugu byo mu ihembe ry’Afurika. Ibipimo byerekana ko imvura iri hejuru gato ku isanzwe muri icyo gihembwe ku begereye umurongo mbariro (equator).

Hateganyijwe kandi imvura ishobora kuba nyinshi ku yari isanzwe ku bice byo mu Majyepfo y’ihembe rinini ry’Afurika n’ibihugu bya Tanzania, n’Amajyepfo yo hagati ya Kenya, na ho ku bihugu byo hepfo cyane hagaragara imvura iri hasi y’ibipimo bisanzwe, ndetse koko hagaragara ubushyuhe burenze kuri ibyo bice”.

Yakomeje avuga ko hateganyijwe ubukonje bukabije ku bice by’Amajyaruguru y’Uburengerazuba no ku Majyepfo y’Uburasirazuba y’ihembe rinini ry’Afurika, imvura isanzwe izagwa kare mu bihugu byo mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Ethiopia, Somalia, Kenya, na Tanzania, ariko na none hari amahirwe y’ihindagurika ry’ibihe aho imvura yagwa kare mu bice by’Amajyepfo y’Uburengerazuba bwa Ethiopia, Amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Somalia n’Amajyaruguru ya Kenya.

Zachary Athero, umwe mu bari bitabiriye iyi nama, yavuze ko hari aho bigaragara ko hari imvura nyinshi cyane ariko hari n’ahari nke, bityo abahinzi bakaba bakomeza ibikorwa nta kibazo.

Ati: “Abahinzi bashobora gukomeza ibikorwa byabo kuko hari uduce imvura izaba iri ku kigero kiringaniye.  Nko ku bihugu byegereye umurongo mbariro harimo n’u Rwanda bazagira igihembwe kirekire kandi n’imvura iringaniye”.

Iteganyagihe ryerekana ko kandi n’ubwo hari imvura nyinshi ku bipimo biteganyijwe muri rusange, hateganyijwe igihembwe gito cyane cyane ku bihugu bya Ethiopia, Kenya na Somalia.

Hateganyijwe kandi igihembwe kirekire kandi k’imvura nyinshi ku bipimo bisanzwe ku bihugu byinshi byo ku murongo mbariro n’agace k’Amajyepfo. Hateganyijwe kandi igihe k’imvura nyinshi yiganjemo imirabyo mu duce dutandukanye, n’ubwiyongere bw’imvura nyinshi ku bipimo bisanzwe”.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 50 ihuza ibihugu byo mu ihembe rinini ry’Afurika ngo barebere hamwe imiterere y’ikirere mu gihembwe cy’Ukwakira-Ukuboza 2018, uko imvura izagwa mu bihugu 11 byo mu ihembe rinini ry’Afurika.