Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Herekanywe mubazi nshya zizajya ku modoka nto zitwara abagenzi

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya Sep 29, 2018

Sosiyete yitwa Yego Innovation yerekanye mubazi nshya igiye kujya ku modoka nto zitwara abagenzi (tax voiture), izaba ifite ikoranabuhanga riruta izindi mubazi zose zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda.

Karanvir Singh, umuyobozi mukuru wa Yego innovision ltd amurika mubazi nshya yo ku ma tagisi voiture, Yego Cabs

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovation, Karanvir Singh yavuze ko iyi mubazi izajya ku matagisi voiture yitwa ‘Yego Cabs’ ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rihanitse rifite ibyiza byinshi kuko yerekana amakuru yose y’urugendo.

Ati: “Mbere hari amatagisi voiture yagiraga mubazi ariko yo ntiyari afite ikoranabuhanga nk’iryo iyi ifite, yabaraga urugendo rwakozwe, ikaguha fagitire gusa ariko iyi irimo GPS, batiri yayo ntivamo birakoranye, yakira ubutumwa bugufi, ikoreshwa n’igihe udafite amafaranga mu ntoki (cashless).

Ikindi kiza  k’iyi mubazi ni uko yerekana  umuntu utwaye iyo modoka n’igihe yari ayitwaye. Na none kandi ku bashoferi batagize amahirwe yo kwiga gusoma no kwandika, iyi mubazi ntiyamunanira kuko iteye mu buryo bworoshye. Nko gutangira urugendo cyangwa kurusoza ukoresha urutoki gusa kandi si ibintu bisaba amashuri.”

Karanvir kandi yavuze ko iyi mubazi ikorana na sisiteme za RURA kuko uko ibiciro bihindutse na bo babasha kubihindurira abashoferi badasubiye kubikoresha ku kicaro. Na none kandi igihe utwaye afite umuvuduko ukabije babasha kubibona, bakamuha ubutumwa bumusaba kuwugabanya mu nyandiko no mu ijwi, iki kikaba kiri no mu bizafasha Polisi.

Ati: “Ibi byose dukora rero twahaye uburenganzira RURA na Polisi kuba babona aya makuru ngo bakore igenzura mu byo bashinzwe. Kuko niba umushoferi akoze impanuka afite iyi mubazi  bihita byerekana niba ari we wari uri mu ikosa, bikanerekana buri wese aho yaba aherereye. Ibi kandi bizafasha RURA mu kwishyuza imisoro kuko bazaba babona uko buri wese yakoze n’ayo yakoreye.”

Ukuriye ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Katabarwa Emmanuel Asaba, avuga ko iki ari ikintu k’ingenzi mu mitangire ya serivisi ku modoka ndetse n’ubundi buryo bwiza bw’ishoramari mu Rwanda rizatanga umusaruro.

Ati “Byajyaga biba ikibazo kugira ngo umenye aho ukura ikigutwara bitewe n’aho uri, ariko nabonye byoroshye kuko hari umurongo uhamagara ku buntu ikagusanga aho uri kandi byihuse. Ikindi ni uko guciririkanya no guhendwa bizavaho buri wese anyurwe na serivisi ijyanye n’ikiguzi yatanze. Icyo dushishikariza abagenzi n’abashoferi rero ni ugukoresha iri koranabuhanga.”

Karanvir yakomeje asobanura inyungu zo gukoresha iyi mubazi, avuga ko ku mugenzi imwereka ibirometero yagenze n’amafaranga yishyura, buri rugendo kandi  bareba uko rwagenze n’iyo hari ikibazo kibayemo ayo makuru bayabika ku buryo uwabikenera babimwereka niba ari ikibazo bakamufasha kugikemura. Iyo umaze kwishyura kandi uhabwa ubutumwa bugufi bwemeza ko wishyuye.

Ati “Ikiza kindi ni uko tuba dufite ibyangombwa by’utwaye byose, iyo birangije igihe turamumenyesha, bivuze ko umuntu wese ukoresha Yego Cabs ibyangombwa bye biba byizewe. Mu ikoranabuhanga ryacu rero turabafotora kandi buri myaka ibiri tugahindura ifoto.”

Avuga ko ku bashoferi  icyo bizabamarira ari uko bazaba bemerewe gufata inguzanyo muri banki nta ngwate batanze yindi kuko banki  ireba uko yinjiza kuko iyi mubazi yerekana ayo buri muntu yakoreye. Ibi ni kimwe no ku bwishingizi kuko na bwo bizoroha kubuhabwa akajya yishyura buhoro buhoro kuko ayo bakoreraga aziyongera kuri 30% igihe bafite Yego Cabs.

Iri koranabuhanga rikaba  ritangiriye mu Mujyi wa Kigali, ariko bizagera no mu Rwanda hose mu minsi iri imbere.