Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Hemejwe umushinga w’itegeko rica burundu ibintu bikozwe muri pulasitiki

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 13-06-2019 saa 12:35:37
Minisitiri w'ibidukikije Dr. Biruta Vincent (James R)

Inteko Ishinga Amategeko yemeje umushinga w’itegeko rica burundu ibintu bikoze muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iri tegeko rije kurengera ibidukikije kuko byabangamirwaga n’ibi bikoresho binyanyagizwa nyuma yo gukoreshwa.

Itegeko rishya rigizwe n’ingingo 20 rivuga ko ibintu bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe biciwe ku butaka bw’u Rwanda.

Gusa kubera impamvu zihariye hashobora gutangwa uburenganzira budasanzwe ku muntu cyangwa ikigo gutumiza ibintu mu mahanga.

Iri tegeko ntirisobanura neza uwemerewe gutanga ubwo burenganzira.

Iri tegeko rigaragaza urutonde rw’ibihano bishobora kugera kuri miriyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse no kwambura ibikoresho uwari ubifite.

Iri tegeko rishya kandi ryatanze igihe k’imyaka 2 ku nganda zakoraga ibi bikoresho ngo zibe zabihagaritse n’aho abari babifite mu bubiko bahabwa amezi atatu yo kuba batakibifite.

Imiheha n’uducupa bikoreshwa rimwe bigiye gucika

Umwe mu badepite yagaragaje igihombo impungenge kuri iri tegeko ati, “Hari abantu batangije inganda hano mu Rwanda bamwe muri bo ngira ngo bafashe inguzanyo mu mabanki, mwibutse ko aba bantu bagiye guhomba? Aba bantu se batse inguzanyo, icyo gihombo kizishyurwa gute?”

Guverinoma ivuga ko igihe k’imyaka ibiri yatanzwe ari icyo abanyenganda bagomba gushakamo uko bahindura ibyo bakoraga ikindi kandi ngo nuko Leta itazabatererana.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent wari uhagarariye Guverinoma avuga ko mu myaka ibiri abanyenganda bashobora guhindura inganda zabo bagakora ibikoresho bitari ibya pulasitiki.

Yagize ati “Imyaka ibiri ni ukugira ngo umunyenganda ashobore guhindura ubucuruzi cyangwa guhindura ikoranabuhanga kuko niba yakoraga imiheha ya pulasitiki, niba ashobora gukora iyo mu bipapuro cyangwa se bitewe n’ibyo yaba akeneye noneho tumugire inama.”

Akomeza avuga ko muri iyo myaka ibiri, abanyenganda bashobora kugurisha imashini bakagura izindi zishobora gukora ibijyanye n’amategeko cyangwa niba hari ibice by’imashini bahindura kugira ngo bakomeze bakore ibindi bitari pulasitiki.

Abakoreshaga uducupa tw’amazi twa pulasitiki barasabwa gukora uducupa tudakoze muri pulasitiki kandi tugakoreshwa inshuro nyinshi.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.