Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Hehe no kongera gutumiza inzitiramubu mu mahanga!

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 04-03-2019 saa 14:38:10

Uruganda rwa Vision Garment Ltd rugiye kujya rukorera inzitiramubu mu Rwanda, ku buryo Leta itazongera kuzitumiza mu mahanga.

Uru ruganda ruri muri 13 gusa zemerewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (WHO), gukora inzitiramubu.

Bisobanuye ko Leta itazongera gukoresha miliyoni 17 z’Amadolari isanzwe ikoresha igura inzitiramubu mu mahanga, aho inzitiramubu za Vision Garment ngo zizaba zinahendutse.

Uru ruganda ruzatangirana abakozi 475 ruzahabwa n’Ikigo cy’amashuri makuru y’ubumenyingiro (RP: Rwanda Polytechnic) binyuze muri Gahunda ya NEP Kora Wigire.

Nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bwa RP, guhugura abo bakozi bizatwara asaga miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa 04 Werurwe 2019, RP yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Vision Garment Ltd, impande zombi zibwira itangazamakuru ko aya amasezerano yitezweho byinshi byiza.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Vision Garment, Rwigema Minega Jean Bosco, yavuze ko uru ruganda rufite intego yo gukora inzitiramu ikoranye umuti kandi ihendutse.

Avuga ko uru ruganda rufitanye amasezerano n’uruganda rwo mu Bushinwa rukora inzitiramubu, rumwe muri 13 ku Isi zahawe uburenganzira bwo gukora inziramu na WHO.

Dr Gashumba James, Umuyobozi wa RP (uwa kabiri iburyo), Rwigema Minego Jean Bosco (hagati), umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’uruganda Vision Garment

Rwigema avuga ko uru ruganda ruzatangirana ishoramari ringana na miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Uru ruganda ruje ari igisubizo ku kibazo igihugu cyari gifite cyo kugura inzitiramubu ikorerwa hanze y’igihugu, byasabaga ko igihugu gisohora amafaranga menshi kugira ngo kigurire abaturage inzitiramubu.”

Uretse inzitiramubu, uru ruganda ngo ruzanakora ingwa n’imyenda bityo rukazakenera abakozi basaga 1.000 mu gihe iri shoramari mu bice byaryo byose rizaba ritangiye.

Muri rusange, Vision Garment Ltd ifite intego yo gukora inzitiramubu miliyoni 8 zigenewe isoko ry’u Rwanda, n’izindi zizoherezwa mu mahanga zizakorwa bitewe n’ubunini bw’isoko.

Ubuyobozi bw’uru ruganda busobanura ko ibihugu bituranye n’u Rwanda bimwe byagaragaje ko na byo byajya bigura inzitiramubu mu Rwanda, kuko bizitumiza mu mahanga ya kure bigahendwa.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Vision Garment, Rwigema Minega Jean Bosco, ashimira RP ku nkunga yo guhugura abakozi b’uru ruganda kugira ngo bazabe ari abakozi koko bashoboye.

Ati “Gusinyana amasezerano hagati y’ibigo byombi RP na Vision Garment bigaragaza ubufatanye bw’ibigo byombi, kandi ubu bufatanye bufitiye umumaro urubyiruko n’abagore bazakora muri uru ruganda kuko bahawe amahugurwa n’inyigisho bizabafasha gukora neza imirimo bashinzwe .”

Umuyobozi wa RP, Dr. Gashumba James, avuga ko amasezerano y’ubufatanye ya RP na Vision Garment Ltd azatuma urubyiruko rugira ubumenyi mu kwiga kandi bahabwe n’akazi mu gukora inzitiramu n’imyenda.

Yavuze ko RP ifatanya n’abikorera gushyira inshingano zabo mu bikorwa mu gutanga amasomo y’igihe gito ku bakeneye ubumenyi bw’imyuga, kwigisha no guhugura abakozi ngo bagire ubumenyingiro bukenewe ku isoko.

Yagize ati “RP ifasha gushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda mu bijyanye n’imyenda ndetse n’indi mirimo, mu kubaka ubumenyingiro mu bakozi ngo bazabashe gukora imyenda myiza izambarwa n’Abanyarwanda.”

Dr. Gashumba avuga ko ingengo y’imari izakoreshwa  mu guhugura abakozi 475 ingana na Miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda, amahugurwa azakorwa mu gihe ry’amezi 4 uhereye muri Werurwe 2019.

Yagize ati “Guhera muri Werurwe, abakozi bazatangira guhugurwa mu bice bibiri, aho abagera ku 300 bazahugurwa mu kiciro cya mbere, naho ikiciro cya kabiri amahugurwa azahabwa abagera ku 175 mu gutegura abakozi no kubamenyereza umwuga mu kazi ndetse n’abayobozi bakazahugurwa mu kiciro cya kabiri.”

Inkunga izakoreshwa muri ayo mahugurwa izatangwa na RP binyuze muri gahunda ya NEP Kora Wigire mu guhemba abarimu bazahugura, kugura ubwishingizi bw’indwara n’ingendoshuri z’abayobozi bazajya mu gihugu cy’u Bushinwa aho inganda nk’izi ziherereye mu rwego rwo kugira ubunararibonye muri uyu murimo.

Uruganda rwa Vision Garment ruzatangira imirimo yarwo ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2019 mu cyanya k’inganda cya Masoro, rukazagurira imirimo yarwo mu Karere ka Rwamagana mu gihe indi mirimo yo gukora imyenda n’ingwa izaba itangiye.

Vision Garment Ltd ni uruganda rufitwemo imigabane na koperative ebyiri, imwe ni iy’inkeragutabara izwi nka MISC, indi ikaba iya Minisiteri y’Ingabo.

Gusa ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bukomeje kugirana ibiganiro n’abandi bashobora kuguramo imigabane, barimo RSSB na BDF.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.