Hegitari ibihumbi bitanu zizaterwaho amashyamba muri uyu muhindo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 27-10-2018 saa 15:18:41
Minisitiri Kayisire Marie Solange arimo gutera igiti mu muganda wabereye ku musozi wa Rebero (Foto James R.)

Minisiteri y’Ibidukikije (MINIRENA) yatangaje ko muri iki gihembwe cy’umuhindo kirimo imvura kizasiga mu gihugu hose hatewe amashyamba ku buso bungana na hegitari 5000.

MINIRENA ivuga ko hazanaterwa ibiti by’imbuto 225.440 hamwe no gusazura amashyamba ashaje mu bice bitandukanye by’igihugu.

Byatangajwe kuri uyu wa 27 Ukwakira 2018, ku munsi ngarukamwaka wa 43 wo gutera igiti n’amashyamba, ku rwego rw’igihugu wizihirijwe ku musozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro.

Ku musozi wa Rebero kuri uyu wa Gatandatu hatewe ibiti bigera ku bihumbi 35 ku buso bwa hegitari 22 hari hasanzwe hatewe ishyamba ariko rikeneye gusazurwa.

Ni igikorwa cyari cyanitabiriwe na Minisitiri w’Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri akaba n’imboni y’Akarere ka Kicukiro muri Guverinoma, Kayisire Marie Solange.

Minisitiri Kayisire Marie Solange arimo gutera igiti mu muganda wabereye ku musozi wa Rebero (Foto James R.)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba mu Rwanda, Ngabonziza Prime, yavuze ko ingemwe zo gutera z’ubwoko bwose zateguwe.

Ati “Mu gihugu turateganya gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari zirenga ibihumbi 38, hegitari zigera hafi ku 5000 z’amashyamba, tugafasha n’abaturage kubona ibiti by’imbuto bigera ku bihumbi 225 kugira ngo tubafashe kubona imbuto zihagije, tunabakangurire kuzitera kuko uretse ko bigira akamaro nk’ak’ibiti by’ishyamba ariko byo bifite akarusho kuko bitanga umusaruro w’imbuto zifasha mu buzima bwiza bwa buri munsi no kuzigurisha mu kwikenura.”

Minisitiri Kayisire Marie Solange, yabwiye abaturage ko amashyamba agira akamaro kanini haba mu rwego rw’ubuzima, ubukungu n’ibindi, bityo Abanyarwanda bashishikarizwa gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga isoko y’ubuzima n’ubukungu.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo kongera ubuso buteyeho ibiti mu gihugu, ku buryo mu mwaka wa 2020 amashyamba azaba ari ku buso bungana na 30% by’ubuso bw’igihugu hatarimo ubuso bw’amazi, ibiyaga n’imigezi.

Ati “Ni ikintu Isi yose ishyizeho umutima; mwabonye ibiza bimaze iminsi biba, uko imisozi isigara yambaye ubusa, ni ko hagenda haza ibibazo by’inkangu ariko n’uburyo dutura abaturage dukwiye kugira umuco wo kubahiriza ibyo twabwiwe kugira ngo tureke kwishyira mu kaga.

Mu rwego rwo kubungabunga imisozi ya Rebero, Mont Kigali na Jali; mu mujyi wa Kigali hazaterwa amashyamba ku buso bungana na hegitari 85, harimo ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’amashyamba asanzwe.”

Yagagaragaje ko inyigo ku ibarura ry’amashyamba mu gihugu igaragaza ko amashyamba y’amaterano yangiritse ndetse n’aho ari usanga adatanga umusaruro uhagije, aho hegitari imwe ivamo metero kibe 50 kugera ku 100 kandi yakavuyemo iziri hagati ya 200 kugera kuri 300.

Ati “Urumva ko biradusaba imbaraga nyinshi zo kubungabunga amashyamba yacu, kuyafata neza nk’abaturage ariko n’abasanzwe bareberera amashyamba bakabidufashamo.”

Intego Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo gutera amashyamba ku buso bungana na 30% igeze kuri 29.8%.

Aba ni abitabiriye umunsi ngarukamwaka wa 43 wo gutera igiti n’amashyamba, ku rwego rw’igihugu wizihirijwe ku musozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro (Foto James)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.