Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Hazaba igitaramo cyateguwe na European UNION

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 01-06-2018 saa 07:47:30
Umuhanzi Bruce Melody avuga ko yiteguye kuzataramira abantu neza

Ku nshuro ya kabiri   mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali ku ya 9 Kanama 2018 hazabera igitaramo  kiswe “European Street Fair”  cyateguwe n’abahagarariye umuryango w’ibihugu by’i Burayi.

Umuhanzi Bruce Melody avuga ko yiteguye kuzataramira abantu neza

Ku kirango k’icyo gitaramo kizabera  muri Camp Free Zone hariho ko  hazaba imurikabikorwa  rijyanye n’ibikorwa by’ubuhanzi hakazaririmba kandi n’abahanzi batandukanye  n’uvanga imiziki uzwi ku izina rya DJ Toxxyk.

Abahanzi bari ku kirango k’igitaramo bazaririmbamo harimo abanyeshuri biga umuziki ku ishuri ryimuriwe i Muhanga ryahoze ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, Weya Viatora, Angel Mutoni, Jay Polly , Bruce Melody ndetse n’itsinda rya muzika rya  Dream Boys rigizwe na Mujyanama Claude uzwi nka TMC ndetse na Nemeye Platini n’ubusanzwe mu muziki uzwi nka Platini.

Umuraperi Jay Polly na we azaririmba mu gitaramo cya European Union

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody akaba ari  umwe mu bahanzi bazitabira icyo gitaramo, yatangarije Imvaho Nshya ko yiteguye  kuzataramira abantu neza uko bishoboka.

Yagize ati “Nditeguye cyane kandi nzataramira abantu bishime”. Umuhanzi Bruce Melody asanzwe azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa «Ikinya», «Complete me», «Ntundize», «Turaberanye» n’izindi nyinshi.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.