Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Hateguwe iserukiramuco ryo kuramya Imana

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 25-09-2018 saa 07:39:27
Nzahoyankuye Nicodeme uhagarariye Christian Communication

Mu ntangiro z’ukwezi k’Ugushyingo   ku ya 4,  2018 muri Kigali Serena Hotel   hazaba iserukiramuco rigamije guhimbaza Imana ryitwa “Rabagirana Worship.”

Nzahoyankuye Nicodeme uhagarariye Christian Communication

Iri serukiramuco ngo rigamije gukangurira abantu kurushaho kwera imbuto. Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iboneka mu Bafilipi 4:17 hari amagambo agira ati “Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka imbuto zongerwa muri mwe.”

Nzahoyankuye Nicodeme Peace uhagarariye Christian Communication  itegura iki gikorwa yatangaje ko muri ibi birori hazaba harimo abahanzi batandukanye baririmba ku giti cyabo ndetse n’abandi baririmbira mu matsinda.

Yongeye ko muri ibyo birori hazagaragaramo abafite impano zikomeye kandi azaba ari n’umwanya wo kumva abanyempano batandukanye. Nzahoyankuye yavuze kandi ko ibyo birori bizajya biba buri mwaka ngo kandi yizeye ko uko babiteguye bizagenda neza. Uko imyaka izajya isimburana Nzahoyankuye yavuze ko n’insanganyamatsiko izajya ihinduka.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.