Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Hateguwe irushanwa ryo kwibuka abateje imbere Basketball muri LDK

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 17-10-2018 saa 15:58:12
Murenzi Yves, umutoza wa UGB utangaza ko iri rushanwa bariha agaciro gakomeye

Ikipe ya United Generations Basketball Club “UGB”, bafatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino Nyarwanda ry’umukino wa Basketball, “FERWABA”, bateguye irushanwa ryiswe Legacy Tournament 2018.

Ni irushanwa rigamije kwibuka abantu bagize uruhare mu guteza imbere uyu mukino mu ishuri rya Lyceé de Kigali, rizabera kuri Sitade Amahoro i Remera kuva tariki 26-28 Ukwakira 2018.

Aba bantu ni Shampiyona Aimable wabaye umuyobozi wa LDK, ari mu bashize ndetse aba n’umuyobozi w’ikipe ya LDK y’umukino wa Basketball naho M. Nizeyimana Jean de Dieu wabaye umukinnyi, anatoza amakipe arimo ; LDK, Kigali City Basketball Club n’ikipe y’igihugu.

Nizeyimana Jean de Dieu wabaye umukinnyi anatoza amakipe arimo LDK n’ikipe y’igihugu.

Aganira n’Imvaho Nshya, Murenzi Yves, umutoza w’ikipe ya UGB atangaza ko iri rushanwa batangiye kuryitegura kandi bizeye ko bazagerageza kuryitwaramo neza.

Murenzi usanzwe ari n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abahungu batarengereje imyaka 18, avuga ari irushanwa baha agaciro cyane. Ati ‘Ni irushanwa duha uburemere kuko ni abantu bashize ikipe ya UGB’.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere, rizitabirwa n’amakipe y’abato bo mu bigo by’amashuri yisumbuye (2), abakuru mu bagabo n’abagore, abakanyujijeho.

Murenzi Yves, umutoza wa UGB utangaza ko iri rushanwa bariha agaciro gakomeye

Mu makipe azitabira mu kiciro cy’abagabo hari ; Patriots BBC, APR BBC, UGB, REG BBC, IPRC-Kigali BBC na Espoir BBC. Mu bagore ni ; IPRC-South BBC, Ubumwe BBC, The Hoops-Rwanda na APR BBC.

Mu bakanyujijeho hari; Espoir BBC, UGB, Patriots na CSK BBC naho mu bato ni ; Lycée De Kigali ndetse na College St André.

Shampiyona Aimable wabaye umuyobozi wa LDK, ari mu bashinze ndetse aba umuyobozi w’ikipe ya LDK y’umukino wa Basketball

Nyakwigendera Shampiyona Aimable wapfuye yari Perezida wa UGB (2004) na Nizeyimana Jean de Dieu wapfuye yari umutoza wa UGB (2007), nyuma yo gutangiza ikipe ya Basketball ya LDK, yaje kwemerwa gukina shampiyona, ikajya ikinwamo n’abanyeshuri ndetse n’abaharangije.

Yaje kuva ku iziba rya LDK iba “Generation 2000”, izakuba Kigali City Basketball Club, ifashwa n’umujyi wa Kigali, hanyuma aho umujyi utakiyifasha iba UGB y’iki gihe.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.