Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Hateganyijwe imvura nke mu majyaruguru n’amajyepfo y’Intara y’Iburasirazuba

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 12-10-2021 saa 12:12:36

Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubumenyi bw’lkirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko iteganyagihe ryo kuva taliki ya 11 kugeza 20 Ukwakira 2021 mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira 2021, Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 100 iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba no mu bice byinshi by’Intara y’Amajyaruguru naho ahandi hasigaye hateganyijwe imvura nke ishyira imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 20 na milimetero 70.

Amajyaruguru n’amajyepfo y’Intara y’Iburasirazuba ni ho hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’ahandi iri hagati ya milimetero 20 na milimetero 30.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu Turere twa Musanze, Burera, Rubavu na Nyamasheke, amajyaruguru y’Uturere twa Rusizi na Rutsiro, amajyepfo y’Akarere ka Karongi no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 80 iteganyijwe mu Turere twa Nyabihu na Ngororero, mu bice bisigaye by’Uturere twa Rusizi, Nyamagabe, Karongi na Rutsiro, mu majyaruguru y’Uturere twa Gakenke, Gicumbi na Rulindo no hagati mu Karere ka Nyaruguru.

Imvura nke iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 20 na milimetero 40 mu gice kinini cy’Intara y’Iburasirazuba no mu Mayaga.

Imvura iteganyijwe kugwa ku mataliki ya 11, 14, 15 no mu mpera z’iki gice. Iminsi iteganyijwemo imvura iri hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi irindwi (7) ikazaba iri hejuru gato y’ingano y’imvura isanzwe igwa mu Ukwakira mu gice cya kabiri mu ntara y’Iburengerazuba mu gihe ahandi izaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe ihagwa.

Ingano y’imvura isanzwe igwa mu Kwakira igice cya kabiri iri hagati ya milimetero 10 na 70. Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n’umuyaga ikazaturuka ahanini ku isangano ry’imiyaga riri mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ubushyuhe buteganyijwe

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20 Ukwakira 2021, mu gihugu hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi (°C) 18 na 32. Ubushyuhe buri hagati ya 30°C na 32°C ni bwo bwinshi buteganyijwe mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, ikibaya cya Bugarama n’ibice bike by’Intara y’Iburasirazuba.

Ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya 18°C na 22°C ni bwo buke buteganyijwe mu majyaruguru y’Uturere twa Burera na Musanze, mu burasirazuba bw’Uturere twa Rubavu, Rutsiro no mu burengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Nyabihu. Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe buboneka mu kwezi k’Ukwakira mu Rwanda.

Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 12m/s mu gihugu. Umuyaga mwinshi uri hagati ya 8m/s na 12m/s uteganyijwe henshi mu Ntara y’Iburengerazuba n’ibice bimwe na bimwe by’Uturere twa Nyanza, Huye, Nyaruguru, Kirehe na Kayonza.

Umuyaga uri hagati ya 4m/s na 8m/s uteganyijwe mu bice bisigaye by’igihugu. Ahateganyije umuyanga mwinshi, abantu barasabwa gufatanya gukumira ingaruka ziterwa n’umuyaga mwinshi.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.