Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Hatashywe sitasiyo y’amashanyarazi ya miliyari 17 yubatswe n’u Buyapani

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Sep 28, 2018

Guverinoma y’u Buyapani ihagarariwe n’Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda Takayuki Miyashita hamwe n’abayobozi b’u Rwanda barimo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikora Remezo (MININFRA) ushinzwe ingufu n’amazi Eng. Kamayirese Germaine, batashye ku mugaragaro umushinga wa sitasiyo y’amashanyarazi  yubatswe n’u Buyapani mu murenge wa Ndera,  mu karere ka Gasabo,   aho ikiciro cya kabiri cyatwaye akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika ahwanye na miliyari 17  na miliyoni 642 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Buyapani Takayuki Miyashita na Eng. Kamayirese Germaine batashye ku mugaragaro sitasiyo y’amashanyarazi bari kumwe n’itsinda ry’Abayapani riri mu ruzinduko mu Rwanda (Foto Twagira W.)

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Eng. Kamayirese Germaine, yavuze ko kuba u Buyapani buhaye u Rwanda sitasiyo y’amashanyarazi ndetse n’imiyoboro iyiturukaho, by’umwihariko bikaba byubatse mu gace kahariwe inganda, ari igikorwa k’ingirakamaro kuko ari icyanya gifite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kandi  inganda zaho  zikenera ingufu nyinshi z’umuriro w’amashanyarazi, dore ko ngo ingufu icyo cyanya cyajyaga gikoresha zaturukaga ku zindi sitasiyo za kure.

Akomeza agira ati  “Ni substation igiye kongera ingufu ibikorwa by’imiyoboro y’amashanyarazi muri uyu Mujyi wa Kigali urimo gutera imbere, noneho by’umwihariko ni umugi ubwawo wihariye hafi 64% w’umuriro w’amashanyarazi akoreshwa mu gihugu cyose, muri iki cyanya cyahariwe inganda cyasabaga umuriro mwinshi  utanga imbaraga kugira ngo izi nganda zibashe gukora neza umurio udacikagurika, ubu bigiye kugabanya n’umuriro wajyaga utakara hirya no hino, kuko inganda za hano zajyaga ziwukura kuri za sitasiyo za kure, ni igikorwa rero twishimira nka Leta y’u Rwanda.”

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu k’Ingufu, REG, Ron Wess avuga ko ibikowa byo kubaka  no gusana sitasiyo y’umuriro ikiciro cya mbere  na byo bikozwe n’Abayapani byatwaye miliyari 22 z’amadolari y’Amerika,  mu gace ka Jabana na Gikondo.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yizeza ko igihugu ahagarariye kizakomeza gushyiraho umusanzu wacyo mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu nzego zitandukanye.  Ati   “Ni amadolari miliyoni 20 u Buyapani bwatanze kuri uyu mushinga, kandi hari n’ikiciro kindi cya gatatu twashyizeho umukono na Leta y’u Rwanda yo kubaka izindi sitasiyo zizongera umuriro mu mujyi wa Kigali, kugira ngo ingufu z’amashanyarazi zihamye zikomeze ziboneke mu gihugu.”

Ibikorwa byo kubaka sitasiyo ya ndera byatangiye muri 2016, birangira muri uyu mwaka wa 2018.

Gutaha iyi sitasiyo, ni igikorwa kitabiriwe n’abagize itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani bari mu ruzinduko mu Rwanda.