Hatanzwe ibihembo bya Grammy Awards 2018

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya Jan 30, 2018

Ku nshuro ya 60 ubwo hatangwaga ibihembo bya Grammy Awards  2018 mu mujyi wa NewYork  Bruno Mars yatsindiye ibihembo 6 naho Kendrick Lamar we atsindira 5.

Bruno Mars watsindiye ibihembo byinshi

Urubuga rwa www.billboard.com rutangaza ko bimwe mu  bihembo  Bruno  Mars yatsindiye harimo  icy’alubumu nziza yitwa “24K Magic, icya  “Record of the year” n’ik’indirimbo yabaye nziza umwaka wose  yitwa “That’s what I like”.

Kenderick Lamar na we yahawe ibihembo byinshi

Ibindi byatanzwe ni igihembo cy’umuhanzi mushya cyatsindiwe n’uwitwa “Alessia Cara”, Edsheeran atsindira igihembo mu njyana ya Pop kubera indirimbo ye yitwa “Shape of you”, igihembo k’itsinda riririmba mu njyana ya Pop ryahize andi ni iryitwa “Portugal.The man” bakaba baratsinze kubera  indirimbo yabo yitwa  “Feel it still”.

Itsinda Jeff Lorber Fusion nabo bahawe igihembo

Abatsindiye igihembo cya  Best Traditional Pop Vocal Album ni abitwa  Tony Bennett Celebrates 90”, igihembo cya  Best Pop Vocal Album gitsindirwa na Ed Sheeran, igihembo cya Best Dance  Recording  gitsindirwa  na “LCD Soundsystem” naho icya Best Dance electronic Album cyatsindiwe na  Kraftwer.

Igihembo cya Best Contemporary Instrumental Album cyatsindiwe na   Jeff Lorber Fusion, muri  Best Rock Perfomace igihembo gitsindirwa na Leonard Cohen, Best Metal Performance  igihembo cyatwawe na  Mastodon, indirimbo yo mu njyana ya Rock yahize izindi yabaye iyitwa “A Deeper Understanding” y’abitwa “The War On Drugs naho muri  Best Alternative Music Album  igihembo cyatsindiwe n’indirimbo yitwa Sleep Well Beast” y’abitwa “ The National”.

Ed Sheeran ukomoka mu Bwongereza na we yahawe igihembo

Ntabwo hatanzwe ibi bihembo gusa hatanzwe n’ibindi byinshi. Ibihembo byatanzwe bya Grammy Awards ni igikorwa kiba buri mwaka.