Hatangiye ubukangurambaga “Girls Get Equal” ku buringanire bw’abakobwa muri byose

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 15-03-2019 saa 07:22:34
Ubukangurambaga Girls Get Equal bugamije kumvikanisha ubushobozi bw'umwana w'umukobwa

Umuryango Plan International Rwanda, ufite intego zirimo guharanira uburenganzira bw’abana cyane cyane ubw’abakobwa, watangije ubukangurambaga mpuzamahanga “Girls Get Equal” bugamije gushishikariza rubanda guha agaciro ubushobozi bw’umwana w’umukobwa mu nzego zose kandi muri byose.

Ubu bukangurambaga buzakorwa mu bihugu 71 Plan International ikoreramo ku Isi, buratangizwa ku mugaragaro mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 mu Karere ka Musanze, ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation.

Umuyobozi w’Inzibacyuho wa Plan International mu Rwanda, Bwana William R. Mutero, yabwiye Imvaho Nshya ko ubu bukangurambaga mpuzamahanga buzafasha guhindura imyumvire ku burenganzira bw’umukobwa.

Mutero avuga ko ubu bukangurambaga bw’imyaka itanu bwashowemo amafaranga y’u Rwanda arenga miriyoni 500 azifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda zinyuranye mu Rwanda.

Mutero yagize ati “Turashaka ko Abanyarwanda babona ubumenyi buhagije ku gaciro k’uburinganire bw’umukobwa, ndetse abakobwa bakanashyigikirwa, aho gufatwa nk’amahirwe yo kwamamaza ibicuruzwa.”

Plan International Rwanda yiyemeje gufatanya n’inzego za Leta zinyuranye, imiryango yita ku burenganzira bw’abakobwa, itangazamakuru ndetse n’abakobwa bitinyutse mu guharanira ko Abanyarwanda basobanukirwa agaciro n’ubushobozi bw’umukobwa.

Ubukangurambaga Girls Get Equal bugamije kumvikanisha ubushobozi bw’umwana w’umukobwa

U Rwanda rwesheje umuhigo, bikwiye kugera no mu miryango

Leta y’u Rwanda irashimirwa imbaraga yashyize mu guharanira uburinganire n’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa aho 61% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko ari abagore, bakaba kandi bagize 50% by’abayobozi muri Guverinoma.

Mutero ukomoka muri Zimbabwe yagize ati “Ikintu cya mbere nabonye mu Rwanda kikantungura ni uko 61% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko ari abagore. Byarantunguye kubona iyo mibare kuko u Rwanda ni intangarugero, no mu bihugu byateye imbere abenshi ntibaragera kuri urwo rwego.”

U Rwanda ruranashimirwa ko rwashyize ingufu mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guharanira ko abagore n’abakobwa bajya mu nzego zifata ibyemezo no mu bikorera, kubafasha kugera ku mari, kubona no kwihangira imirimo n’ibindi.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ntahwema kugaragaza ko kuba abagore barenga kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi ari amahirwe ku bukungu, kuko na bo banganya impano na basaza babo.

Tariki ya 8 Werurwe 2019, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Perezida Kagame yagize ati ”Abagore barenga kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi, reka dukomeze guharanira ko babona uburenganzira bubakwiriye.”

Nubwo hari ubushake bwa Politiki mu gushyira uburinganire mu nkingi z’iterambere ry’Igihugu, Plan International Rwanda isanga hagikenewe imbaraga mu guhangana n’imbogamizi abakobwa b’Abanyarwandakazi bagihura na zo mu miryango.

Ubushakashatsi bwatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko (VACYS 2015–16) bwerekana ko abakobwa babiri ku 10 baba bafite ibyago byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina batarageza ku myaka 18 mu gihe umwana w’umuhungu ari umwe ku 10.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko 65% by’abangavu bari hagati y’imyaka 18 na 24 batanze ubuhamya bemeza ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakiri hagati y’imyaka 16 na 17, abenshi muri bo birangira batwaye inda batifuza.

Ikegeranyo cyakozwe ku busumbane bw’abagabo n’abagore (Global Gender Gap Report 2018) na cyo kerekana ko u Rwanda rugifite icyuho mu kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa mu bijyanye n’ubukungu, ubuzima no mu myigire. Ubushobozi bwabo rero bukaba budatanga umusaruro mu nzego zose nk’uko bikwiye.

Mutero yakomeje agira ati “Gahunda yacu ni uguhera mu miryango no mu nzego z’ibanze tukazamuka tukagera no ku rwego rw’Igihugu. Turaharanira ko abakobwa bagira uruhare rugaragara mu bya politiki, mu bukungu, mu iyobokamana, mu itangazamakuru n’ahandi kandi bisanzura mu byo bashoboye gukora.”

Gutangiza “Girls Get Equal” birajyana no guhemba abakobwa b’indashyikirwa mu myigire n’imitsindire bikorwa mu bukangurambaga bw’Umuryango Imbuto Foundation bwo guteza imbere uburezi bw’umukowa.

Plan International yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2007, ikaba imaze guhindura imibereho y’abana barenga miriyoni n’ibihumbi 200 binyuze muri gahunda z’uburezi, gahunda mbonezamikurire y’abana bato (ECD), gahunda zo guteza imbere urubyiruko, ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, ndetse na gahunda zo kurindwa ihohoterwa muri rusange.

Umuyobozi w’Inzibacyuho wa Plan International mu Rwanda William R. Mutero

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.