Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Hatangijwe ubushakashatsi bwo kureba ko umuti wa Coartem wavura inzoka

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 19-05-2019 saa 14:42:39

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwandika imiti n’ibiribwa mu Kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RFDA), Kabatende Joseph, avuga ko hari ibimenyetso bimaze kugaragara ko umuti usanzwe uvura marariya uzwi ku izina rya Coartem waba unavura inzoka nto zikunze kwibasira abana bato.

Kabatende avuga ko ari muri urwo rwego hatangijwe ubushakashatsi kuri uwo muti, kuko ngo ubusanzwe mu cyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana hatangwaga imiti y’inzoga itangwa inshuro ebyiri mu mwaka ku bana bafite amezi atandatu na 59 ndetse hakiyongeraho na Vitamini A izwi cyane mu kurinda ubuhumyi.

Avuga ko ubusanzwe ubushakashatsi bwagaragaje ko imiti ya Albendazole na Praziquantel isanzwe ivura inzoka itabasha kwica utuyoka duto dukunze kwibasira abana bato, ngo ariko iyo hongeweho ikinini cya Coartem utwo tuyoka dupfa tugashira.

Kabatende avuga ko hari abana 60 bakoreweho ubushakashatsi kugira ngo barebe ko bafite twa tuyoka duto bityo babahe imiti ya Coartem kuko ngo hari bimwe mu bimaze kugaragaza ko ari yo ibasha kwica twa tuyoka.

Uyu muyobozi avuga ko ubushakashatsi bukomeje ariko hakaba hari ibyakozwe mu gusuzuma ko umuti wa Marariya utaba wica inzoka nto zidakunze kwicwa n’indi miti isanzwe ivura inzoka.

Avuga ko ikindi kirimo gusuzumwa n’iri shami ari ukureba niba imiti y’inzoka ihabwa abana bato ibavura inzoka cyangwa itazivura kugira ngo Leta idakomeza gushyira amafaranga muri iyi gahunda ishobora kuba idatanga umusaruro.

Ati “Ubundi twahaga abana imiti ariko ntidukurikirane ingaruka yagize kuri abo bana, ngo tunamenye niba bayinyweye bariye cyangwa bayinyweye bashonje, kuri ubu hakaba hari ubushakashatsi bwakorewe ku bana 1000 baje gutoranywamo abagera kuri 500 bakomeza gukurikiranwa bongera gusuzumwa kugira ngo harebwe niba abahawe iyi miti ibasha kubavura koko”.

Akomeza agira ati “Aba 500 twabahaye iyi miti kimwe n’abandi, nyuma y’amasaha abiri twongera kubakorera ibizamini, tubaha indi miti, nyuma y’icyumweru dusubirayo tubakorera ikindi kizamini, twongera kubaha imiti, nyuma y’iminsi 21 tuzasubirayo tubakorere ikizamini turebe niba inzoka twabavuye zarakize.”

Kabatende avuga ko hanarebwa ingaruka iyi miti igira ku bana kuko ngo hari abayifata bakaruka, abandi bakarwara umutwe, abandi bakagira isesemi, ngo ibi na byo bigomba kugenzurwa kugira ngo harebwe niba ingaruka iyi miti igira ku buzima bw’umuntu ari izisanzwe cyangwa izikomeye.

Ubu bushakashatsi buzanagaragaza niba umuti uvura marariya uzwi nka Coartem wajya wifashishwa no mu kuvura inzoka.

Kabatende avuga ko ubushakashatsi ku ngaruka z’imiti y’inzoka ku bana bwakorewe mu turere turi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu harimo Rubavu, Rutsiro na Karongi ndetse na Nyamasheke.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.