Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu bucuruzi bw’imiti mu Rwanda

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 13, 2017

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwatangijwe mu bucuruzi bw’imiti mu Rwanda bwitezweho kuzoroshya ishoramari ry’imiti ku bashaka kuyicururiza mu Rwanda, ubucuruzi bwayo buve mu mpapuro bujye mu ikoranabuhanga.

Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ikoranabuhanga ry’ubucuruzi bw’imiti mu Rwanda “Rwanda Pharmaceutical Regulatory Information Management System”: PRIMS, rizorohereza abagurisha imiti n’abasaba uburenganzira bwo gutangiza ishoramari ryo kuyicururiza mu Rwanda kubona ibyangombwa mu gihe gito.

Dr Gashumba Diane, Minisitiri w’ubuzima (uwa 3 ibumoso), iburyo bwe ni Mutesi Patience, umuyobozi wa TMEA,na Komiseri mukuru wa RRA Tushabe Richard

Yagize ati “Ishoramari ry’imiti mu Rwanda n’ubucuruzi bwayo ryahuraga n’inzitizi z’ubutinde, kuko dosiye zo kubisaba zamaraga iminsi itatu kuri ubu zizajya zimara umunsi utarenze umwe.”

Avuga ko ubu buryo bushya buzajya bufasha kwihutisha dosiye z’abasaba gukora iryo shoramari n’abacuruzi b’imiti, bityo inzitizi z’umwanya byamaraga zikavaho, serivisi zikihuta.

Yashimye ubufatanye muri iki gikorwa bwagizwemo uruhare n’umuryango w’Abongereza ugamije itarambere ry’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (Trade Mark East Africa: TMEA) n’Ikigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro (RRA).

Yavuze ko kandi bigiye korohereza Ikigo k’imisoro n’amahoro gukurikirana imisoro ituruka mu ishoramari ry’imiti mu buryo bworoshye, iryo koranabuhanga rikazorohereza abacuruzi n’abashoramari b’imiti ndetse na RRA ikabona imisoro ituruka kuri iri shoramari kandi mu buryo bworoshye.

Murenzi Daniel, ni umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yavuze ko ubu buryo buzakoreshwa ku ishoramari ry’imiti mu karere kose ka Afurika y’Uburasirazuba, ibyo bikazakorwa mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku baturage ba EAC bose.

Yagize ati “Iki ni ikiciro cya mbere cy’uyu mushinga, hazakurikiraho icya kabiri gushaka uburyo bazajya bishyura badahererekanije amafaranga mu ntoki, ahubwo tubahuze na serivisi z’Irembo kugira ngo bage bishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Avuga ko ubwo buryo bushya buzihutisha serivisi ku bagura imiti no ku bifuza kwinjira mu ishoramari ryayo.

Ku bijyanye no kwiyandikisha, bizakorwa n’abasanzwe bafite impushya zo gucuruza imiti n’ababiherewe uburenganzira.

Uyu muyobozi kandi avuga ko iyi gahunda izafasha mu kumenya umuti utujuje ubuziranenge no kugabanya ubucuruzi bw’imiti bwa magendu bwakorwaga na bamwe mu baturage b’ibihugu bigize akarere ka EAC.

Mutesi Patience, umuyobozi  wa Trade Mark East Africa mu Rwanda (TMEA) avuga ko bishimiye gutera inkunga Minisiteri y’ubuzima n’Ikigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro muri iki gikorwa,  ubu buryo bukazafasha izi nzego zombi kwihutisha serivisi zitanga ku bacuruzi b’imiti, kandi bigakorwa mu buryo bwizewe kandi bwihuse.

Ati “Uburyo bw’ikoranabuhanga mu ishoramari ry’imiti mu Rwanda, buzoroshya urujya n’uruza ry’ubucuruzi bw’imiti kandi buzanoroshya imikorere y’Ikigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro gukora umurimo wabo wo gusoresha nta musoro unyuze ku ruhande.”

Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda yavuze ko iki gikorwa yafashijemo cyo kugira uburyo bw’ikoranabuhanga mu icuruzwa n’ishoramari ry’imiti cyatwaye miliyoni 4 z’amadorali ya Amerika angana na miliyari 3 zisaga z’amafaranga y’u  Rwanda.

MUGISHA BENIGNE