Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ibidukikije, Minisiteri y’ibikorwaremezo n ‘abandi bafatanyabikorwa batangije ubukangurambaga bwo kwigisha no gusobanurira abaturage ibyiza byo gupimisha ibinyabiziga ibyuka bihumanya ikirere n’ikoranabuhanga ryifashishwa muri icyo gikorwa.
Ni ubukangurambaga bwabereye mu Kigo cya Polisi gisuzumirwamo ibinyabiziga giherereye i Remera ku wa 01 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Gasabo. Bwitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo; Rwego Ngarambe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye, yagarutse ku kamaro ko kugenzura ibinyabiziga mu Rwanda, avuga ko buri muturarwanda agomba kubigira ibye hirindwa ihumanywa ry’umwuka duhumeka.
Yagize ati: ‘‘isuzuma ry’ibinyabiziga ni ngombwa mu rwego rwo kurushaho kwita ku bidukikije. Iyo turebye uko umwuka wacu uhagaze nk’igihugu, dufite umwuka utari mwiza kandi bigira ingaruka ku baturage bacu cyane cyane abana bato n’abantu bakuze, cyangwa abantu bafite indwara basanganywe ndetse no ku bashyitsi baza badusura.’’
Dr Arakwiye yakomeje avuga ko hatangijwe gahunda yo gupimisha imyotsi y’ibinyabiziga kugira ngo tumenye uko ibinyabiziga byacu bihagaze, tunahereho dufata ingamba z’uko abafite ibinyabiziga bidahagaze neza basobanukirwa uko bakwitwara kandi banamenye aho bajya babona ubufasha kugira ngo ibinyabiziga byabo bireke gukomeza guhumanya ikirere.
Yasoje yihanangiriza abafite ibinyabiziga ko mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo guhumana kw’ikirere hari ibinyabiziga bitsindwa isuzuma kubera ko byashaje cyangwa byagize ibindi bibazo akaba ariyo mpamvu abantu bashishikarizwa gusuzumisha imyotsi y’ibinyabiziga byabo kugira ngo bamenye uko bihagaze.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko ku bufatanye na Polisi hari ikigo gisuzuma ibinyabiziga kirimo kubakwa mu murenge wa Ndera kizaba gifite ubushobozi bwo gusuzuma imyotsi ku binyabiziga byinshi kizafasha gutanga servisi yihuse kandi inoze.
Assistant commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yasobanuye ko iyi gahunda ikorerwa aho ibigo bya Polisi bishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga biherereye hose mu gihugu kandi ko byakozwe kugira ngo bitazagora abaturage bava mu ntara bajya mu yindi gupimisha imyotsi y’ibinyabiziga byabo.
Yagize ati: ‘‘Byose bikorwa biciye mu irembo, abasaba iyi serivisi bose bakoresha irembo nk’uko basanzwe basaba izindi serivisi za Polisi, hanyuma bagahabwa amakuru binyuze muri telefone zabo bityo bakazaza hakurikijwe igihe basabye.’’
ACP Rutikanga yakomeje avuga ko iyi gahunda yo gupima imyotsi y’ibinyabiziga ije kunganira iyari isanzwe yo gukoresha igenzura ry’ibinyabiziga, ashishikariza abasaba gukoresha isuzuma risanzwe kubikoreshereza rimwe no gupimisha imyotsi y’ikinyabiziga, agira inama n’umuntu ugifite ikarita y’uko ikinyabiziga cye cyapimwe gushaka umwanya akaza bakamupimira imyotsi yakwangiza ikirere.




