Hatangijwe ubukangurambaga buzakuraho imbogamizi ku iterambere ry’abakobwa

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 24-06-2019 saa 14:37:29
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Plan International mu Karere ka Nyaruguru, Bakundukize Jacques(Foto Nshimiyimana E)

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’umuryango Plan International batangije umushinga uzamara imyaka 5 hakorwa ibishoboka byose mu guhangana n’ibibazo bibuza umwana w’umukobwa kugera ku mishinga ye yose.

Muri ubu bukanguramba bwiswe “Girl get equal campaign” ababyeyi, abakobwa ubwabo, inzego za Leta, iz’iz’abikorera ndetse n’abanyamadini bazakangurirwa kugira uruhare mu guhangana n’imbogamizi zibuza umwana w’umukobwa kwiyumvamo ubushobozi no kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umuryango Plan International mu Karere ka Nyaruguru, Bakundukize Jacques, avuga ko ubu bukangurambaga banabunyujije muri gahunda y’urugerero ruciye ingando rw’aka karere, kugira ngo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera hafi muri 300 bumve uburinganire nk’imwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko.

Agaruka ku mpamvu zatumye uyu mushinga utangirizwa mu gikorwa cyo gusoza urugerero ruciye ingando, yagize ati ‟Twasanze gahunda zanakuzuzanya, kuko mu rugerero babaga biga imico myiza, imigenzo myiza ikwiriye umunyarwanda n’umuco dusabwa. Natwe twifuza ko ibyo byose byajyana n’umuco wo kurengera abana b’ababakobwa.”

Bakundukize avuga ko ibiganiro bijyanye n’icyo amategeko ateganya ku bangiza abana b’abakobwa, anavuga ko muri uyu mushinga bazafatanya n’urugaga rw’abagore b’abadepite bari mu nteko (FFRP) kugira ngo ubukangurambaga bubashe no kugera mu tundi turere aho umushinga utazaba ukorera.

Yagize ati ‟Iyi gahunda izagera no mu tundi turere two mu Rwanda kuko dukorana n’abadepite bari mu rugaga rw’abagore, twifuza ko abakobwa aho bari hose bafashwa kumva ko bafite ubushobozi.

Bakumva ko bakwiga kandi batsinda bakayobora, bakumva ko ntacyo basaza babo bakora ngo bo kibananire, bumve ko bakwiteza imbere muri byose mu myuga yose ishoboka.”

Avuga kandi ko bazibanda ku gufasha mu gusobanura ibijyanye n’icyo amategeko ateganya ku batera inda abangavu, cyane ko ngo ahenshi abatewe inda bagira ipfunwe ryo kugaragaza abazibateye, byiyongera ku kuba abakobwa bazafashwa no mu mishinga yabafasha kwiteza imbere mu buryo bw’imyuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Kayitesi Collette, avuga ko uyu mushinga ari ingirakamaro kuko uzafasha by’umwihariko mu guhindura imyumvire.

Yagize ati ‟Uzafasha by’umwihariko mu guhindura imyumvire y’ababyeyi by’umwihariko kuko abana bavuka mu miryango kandi burya uburere bw’umwana akeshi buva mu muryango akomokamo.

Tuzakangurira imiryango kurinda abana ariko n’abana by’umwihariko bamenye ubyiza byo kutiyandarika banamenye igaruka zo kwiyandarika kuko ujya gutwara inda itateganyijwe ni uko aba yakoze ibidakorwa, yabikoze igihe kitari icyabyo ariko bareke no kwakira ibintu bashukishwa kuko ni byo ntandaro yo guterwa izo nda.”

Kayitesi kandi avuga ko bizafasha abaturage kumenya icyo amategeko ateganya ku bangiza abangavu, ati ‟Abantu bazamenya ko abatera inda abangavu bahanwa. Erega hari n’abatazi ko hari amategeko ahana kuko hari aho usanga umuntu abana n’umwana w’imyaka 16 akakwemerera ko ari umugore we kandi ibyo nabyo ntibikwiye amategeko arabihana, bazamenya ko ushatse umwana na we ahanwa, ariko n’abantu bazamenya ko badakwiye guhishira abatera inda abangavu, kandi hari aho mu miryango biba abantu bakumvikana ngo badasenya imiryango.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Kayitesi Collette, (Ifoto Nshimiyimana E)

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko bagiye kugira uruhare mu gukumira ibishobora kwitambika iterambere n’imibereho myiza y’umwana w’umukobwa.

Ndayisenga Daniel wasoje urugerero yakomeje agira ati ‟Akenshi biragaragara ko hakiri ibibuza abakobwa kugera ku iterambere neza, kuko nk’ibyo kubatera inda biracyaba abantu bakumvikana ababikora ntibahanwe ahubwo imiryango ikumvikana.

Akenshi usanga nk’umuryango w’umukobwa bawuhaye inka ntibumve ko iyo nka itazarangiza ibibazo byose byavutse, ariko nibasobanurirwa iby’amategeko bizarushaho kuba byiza abantu birinde.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Plan International mu Karere ka Nyaruguru, Bakundukize Jacques(Foto Nshimiyimana E)

Urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga (Ifoto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.