Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Hatangijwe inyigo y’inyongera ku mafaranga abaturage bishyura mituweli

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 01-08-2019 saa 08:44:17
Kayisire Marie Solange, Minisitiri mu biro bya Minisitiri w'Intebe ushinzwe imirimo y'Inama y'Abaminisitiri (Foto Gisubizo)

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje umushinga w’itegeko w’inyongera ku bwisungane mu kwivuza.

Nk’uko bisobanurwa na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ushinzwe Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange, uyu mushinga w’itegeko uje nyuma yo kubona ko imisanzu itangwa muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza idahagije kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda bubashe kubungabungwa neza.

Minisitiri Kayisire yagize ati “Mituweri ni intambwe igihugu cyacu cyagezeho kidakwiye gusubira inyuma, abaturage n’ubuyobozi bakaba badakwiye kureka ngo iyo ntambwe isubire inyuma, twese tukamenya ko kitureba.”

Minisitiri Kayisire avuga ko igiciro cyo kwivuza n’ibigenda kuri Mituweri bigenda byiyongera ku buryo Leta ubwayo itabyishoboza, akaba ari ngombwa ko yaba Leta cyangwa abaturage buri wese akwiye kumva ko hari icyo yatanga kugira ngo iyi gahunda yatangiye yo kuvuza Abanyarwanda idasubira inyuma.

Avuga ko harebwe ahashobora kuboneka ayo mafaranga nko ku mishahara y’abakozi, ihererekanya ry’amafaranga muri banki, ibyo abaturage bagurisha bejeje, ariko ngo ibyo byose biracyanozwa, biracyari mu nyigo.

Ati “Twihaye ukwezi kumwe nibirangira bizasubira mu nama y’abaminisitiri kugira ngo byemezwe bitangire bishyirwe mu bikorwa, ku buryo mu kwezi kwa munani hazatangira ibyari byemejwe ubushize nko kwegeranya amafaranga make atazabasha kuziba icyuho Mituweri ifite ubu, ariko ni umwanzuro w’ubusabe bw’abaturage mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano uheruka n’Umwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu.”

Kayisire avuga ko izi nshingano zahawe zimwe mu nzego bireba kugira ngo iyi gahunda ya Mituweri ifasha Abanyarwanda kwivuza idasubira inyuma.

Bamwe mu baturage bifuza ko imisanzu yakongerwa bagahabwa serivisi zirenze izo basanzwe bahabwa, abandi bagasanga n’ayo bakwaga kuyabona bitari byoroshye.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko kongera imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ku ruhande rw’abaturage no kongera ibyo Leta yashyiragamo kugira ngo ibunganire byaba kimwe mu bisubizo abanyamuryango bayo bifuzaga kugira ngo babashe guhabwa serivisi Mituweri itabashaga kubaha.

Niyomugabo Ignace akora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yifuza ko iyo nyongera yabaho kugira ngo bifashe Mituweri gutanga serivisi itahaga abanyamuryango bayo ku mpamvu z’amikoro make, bikazafasha benshi kwivuza mu buryo bwimbitse.

Ati “Erega kongera iyi misanzu ni twe bifitiye umumaro nk’abanyamuryango ba Mituweri, iyo nyongera izatuma tubasha kwivuza neza no guhabwa serivisi tutabonaga, Leta itwongereyeho nk’umubyeyi wacu byatuma twivuza mu buryo bwose twifuza, ndumva byatugirira akamaro kurusha uko twaguma ku mafaranga 3.000 y’imisanzu ariko ntiduhabwe serivisi zose z’ubuvuzi nk’uko tubyifuza”.

Nyiramahirwe Daphrose na we akora umurimo wo gukubura mu mihanda y’Akarere ka Kicukiro, avuga ko bigoye kuzabona iyo nyongera nk’umuntu ufite amikoro make kuko ngo kubona umusanzu w’amafaranga 3.000 yari asanzwe atangwa byamugoraga akayabona yagujije cyangwa yakoze iyo bwabaga.

Ati “Kuri nge n’abameze nka nge ntibyatworohera kubona iyo nyongera kuko nka nge umusanzu usanzwe nawubonaga bikomeye cyane, kubona inyongera rero ntibizanshobokera uko mbibona, keretse Imana igize ikindi ikora kuri nge.”

Nyiramahirwe ariko kandi ntahakana ko umusanzu uramutse wiyongereye abanyamuryango ba Mituweri barushaho kubona serivisi nziza kurusha uko zatangwaga.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri Kayisire asaba abaturage kumva ko inyogera kuri Mituweri ikenewe kugira ngo intambwe yatangiye idasubira inyuma.

Kayisire Marie Solange, Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (Foto Gisubizo)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.