Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Hatangijwe imyiteguro y’imikino izahuza urubyiruko mu karere ka 5

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 06-02-2019 saa 10:11:05
Minisitiri w'Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance uwa 2 uhereye iburyo mu bicaye abanjirijwe na Amb. Munyabagisha ari kumwe n'abitabiriye gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y’imikino izahuza urubyiruko mu karere ka 5

Imyiteguro y’imikino y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka gatanu “ANOCA Zone V Youth Games 2019”, y’uyu mwaka wa 2019 yatangijwe ku mugaragaro.

Ni umuhango wabaye ku bufatanye bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) na Komite Olempike y’u Rwanda n’Impuzamashyirahamwe ya za Komite Olempike zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba “ANOCA Zone V”.

Gutegura iyi mikino y’Urubyiruko izabera mu Karere ka Huye kuva tariki 2 kugeza ku ya 4 Mata 2019, izahuzwa n’igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, bizaba ari ugushyira mu bikorwa umwanzuro wemejwe mu nama yari yahuje abayobozi ba ANOCA Zone V, yabereye i Kigali mu 2018.

Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya mbere, izitabirwa n’abatarengeje imyaka 18 baturutse mu bihugu 11 bigize aka karere ka 5, ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, Burundi, Eritrea, Ethiopia, South Sudan, Sudan, Somalia na Misiri.

Yateguwe hagamijwe gutoza Urubyiruko kwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane binyuze muri siporo. Igamije kandi kuzamura impano z’abakiri bato ndetse abazayitabira bakazanifatanya n’Abanyarwanda; kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Nyirasafari Esperance, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, wari umushyitsi mukuru, yashimiye abayobozi ba ANOCA Zone V, bemeye ko iyi mikino ibera mu Rwanda ndetse abasezeranya ubufatanye kugira ngo izabashe kugenda neza.

Yatangaje ko ari igitekerezo kiza kuzana urubyiruko mu gihugu, mu gihe cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Akomeza avuga ko uretse kuba bazaba bakina, uru rubyiruko rwo mu Karere bazagira n’umwanya wo kwiga amateka igihugu cyanyuzemo.

Ati “Urubyiruko rukeneye kwiga, kurwanya no gusangizwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamenya ingaruka ari na ko bigishwa ko itakongera kubaho ukundi. Bakeneye kwigishwa kubaka ubumwe, amahoro n’imibanire y’abatuye Akarere.”

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Valens Munyabagisha yatangaje ko kwakira iyi mikino bizaba ari igihe kiza cyo kwigisha urubyiruko indangagaciro Olempike zirimo urukundo no kubaha. Avuga ko nyuma yo gukina uru rubyiruko ruzajya rutegurirwa amasomo atandukanye agamije kubaka ubumwe n’amahoro.

William Blick, Perezida w’impuzamashyirahamwe ya za Komite Olempike zo mu Karere ka Gatanu, yashimiye u Rwanda kuba rwaremeye kuzakira iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya mbere. Yizera ko u Rwanda ruzakira neza iyi mikino nk’uko babigaragaje bakira neza inama yahuje abayobozi ba ANOCA Zone V muri Kamena 2018.

Iyi mikino izajya ikinwa buri myaka ibiri, abazitabira iy’uyu mwaka bazarushanwa mu mikino itanu ikurikira ari yo; Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”, amagare, Basketball ikinwa na 3 kuri 3 (3X3), gusiganwa ku maguru na Taekwondo.

Abari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro imyiteguro y’imikino ihuza urubyiruko mu Karere ka 5

Uhereye ibumoso ni William Blick, Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya za Komite Olempike zo mu Karere, Rwemarika Felicite, Visi Perezida wa Mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance na Ambasaderi Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.