Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Hafashwe ingamba eshatu zo kugabanya impanuka ziterwa na moto

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya May 22, 2018

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko hari ingamba nyinshi zatangiye mu kwezi kwa Mutarama  zikazageza mu Kuboza 2018 zo kugabanya umubare w’abapfa n’abakomereka bazira impanuka ziterwa na moto biturutse ku migendere mibi mu muhanda.

Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta na Polisi y’u Rwanda ubwo batangizaga icyumweru cy’ubukangurambaga bwo gukumira impanuka mu muhanda hasiburwa ibimenyetso biranga aho abanyamaguru bambukira

Yabitangaje uyu munsi, tariki ya 22 Gicurasi 2018 ubwo Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano mu muhanda ryatangizaga icyumweru cy’ubukangurambaga bwo gukumira impanuka mu muhanda, aho bagaragaje ko mu mezi ane ashize 38% by’abazize impanuka ari izaturutse kuri moto.

Eng. Uwihanganye yagize ati “Twihaye gahunda yo gutunganya uyu mwuga wo gutwara abantu kuri moto. Muri ibyo, icya mbere cyari ukugira ngo tubafashe gushyiraho ubuyobozi mwitoreye, bubabereye, bwa za koperative zanyu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu

Turashaka gushyiraho amategeko, buri mumotari wese uri mu gihugu agatunga akamashini ka G.P.S (gafasha kumenya umwirondoro w’umumotari n’aho moto iherereye hifashishijwe ikoranabuhanga)”.

Kuri utu tumashini, Eng. Uwihanganye yijeje abamotari ko bitazababera ikibazo kutubona kuko hariho amategeko yemerera abantu batandukanye gushoramo imari, isoko ryabyo ntiryiharirwe n’umuntu umwe.

Mu rwego rw’amategeko, yongeyeho ko hagiye gushyirwaho n’utumashini tugabanya umuvuduko wa za moto, bigakorwa mu buryo ku modoka byagenze ariko hubahirijwe ko moto ifasha umuntu kugera aho ajya yihuse.

Ingamba ya gatatu yafashwe hagamijwe kugabanya impanuka za moto, ni ugushyira mu mategeko y’u Rwanda itegeko ryemera gutwara abantu kuri moto kuko bitari byemewe mu mategeko yanditse, kandi na byo biri hafi kwemerwa.

Ati “Ikintu tugamije ni ukugira ngo tugabanye ziriya mfu, 38% ni imfu zatewe n’abamotari, abantu bagera muri 246 bakomereka, ni abantu benshi, dukeneye kubagabanya. Kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda, ubw’abamotari, umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, no kurinda ko uwo mwuga ugera igihe ukaba umutwaro ku buzima bw’abantu kurusha uko ugira akamaro”.

Komiseri wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, yavuze ko mu mezi ane ashize mu gihugu hose abahitanwe n’impanuka ari 138, hakomeretse 246, abakomeretse bikabije ni 53 naho abakomerekeye mu mpanuka zatewe na moto bagera kuri 46.7%.

Komiseri wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza

Yabwiye abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ko bibabaje kuba impanuka zaratwaye ubuzima bw’abantu bangana gutyo kandi zakabaye zirindwa.

Mudaheranwa Samuel, utwara abantu kuri moto yagize ati “Birashoboka ko imigendere y’abamotari yateza impanuka, kuko turabafite bagenda nabi ariko si bose. Iyo tubonye abagerageza kugenda nabi mu muhanda natwe turabigisha kugira ngo barusheho kugenda neza. Iyaba ibi biganiro byajyaga biba nka rimwe mu kwezi kuko biradufasha cyane mu guhugurana”.

Abamotari bibukijwe ibyarushaho gukumira impanuka mu muhanda

Mu gutangiza iki cyumweru cyo gukumira impanuka zo mu muhanda, Polisi n’inzego za Leta basibuye imirongo yo mu muhanda iranga aho abanyamaguru baca mu rwego rwo kwirinda impanuka.